13 Umuntu wese ugitungwa n’amata gusa aba akiri umwana muto+ kandi aba ataramenya neza ijambo ry’Imana rikiranuka. 14 Ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abantu bafite ukwizera gukomeye, bafite ubushobozi bwo gutekereza bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha.