-
Ibyakozwe 18:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nuko Umuyahudi witwaga Apolo+ wavukiye muri Alegizandiriya agera muri Efeso. Yari umugabo uzi kuvuga, akaba n’umuhanga mu Byanditswe. 25 Uwo mugabo yari yarigishijwe ibyerekeye Yehova, kandi kubera ko yari afite ishyaka ryinshi atewe n’umwuka wera, yatangiye kuvuga no kwigisha ibya Yesu nk’uko biri koko. Icyakora yari azi ibyerekeye umubatizo wa Yohana gusa.
-