-
Abaheburayo 12:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Uwo musozi si wo mwegereye ahubwo mwegereye Umusozi wa Siyoni+ n’umujyi w’Imana ihoraho, ari wo Yerusalemu yo mu ijuru,+ hamwe n’abamarayika babarirwa muri za miriyari 23 bateraniye hamwe.+ Nanone mwegereye abana b’Imana batoranyijwe bwa mbere bafite amazina yanditswe mu ijuru, mwegera Imana ari yo Mucamanza w’abantu bose,+ mwegera n’abakiranutsi babaho mu buryo buhuje n’imbaraga z’Imana+ kandi bakaba baratunganyijwe.+ 24 Nanone mwegereye Yesu umuhuza+ w’isezerano rishya,+ n’amaraso aminjagirwa, kandi ayo maraso arusha agaciro amaraso ya Abeli.+
-