-
Abakolosayi 2:20-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 None se niba mwarapfanye na Kristo igihe mwarekaga imitekerereze y’isi,+ kuki mubaho nk’aho muri ab’isi, mugakomeza kuba abagaragu b’amategeko? Kuki mukomeza kumvira amategeko avuga ngo:+ 21 “Iki ntukakirye, iki ntukagisomeho, iki ntukagikoreho,” 22 kandi ibyo ari ibintu bigenewe kuribwa no kunyobwa bigashira? None se kuki mukurikiza amategeko y’abantu n’inyigisho zabo?+
-