Abaroma 15:5, 6 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 5 Nsenga Imana nyisaba ko yabafasha kwihangana, ikabaha ihumure kandi ikabafasha kugira imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite. 6 Ibyo bizatuma mwunga ubumwe,+ kugira ngo musingize Imana, ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo. 1 Abakorinto 1:10 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 10 Nuko rero bavandimwe, ndabinginga mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ngo mujye muhuza mu byo muvuga, kandi muri mwe ntihabemo kwicamo ibice,+ ahubwo mwunge ubumwe, mugire imitekerereze imwe n’imyumvire imwe.+ 2 Abakorinto 13:11 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 11 None rero bavandimwe, mukomeze kwishima, mukomeze guhinduka mukore ibyiza, mukomeze guhumurizwa,+ mugire imitekerereze imwe,+ mubane amahoro,+ kandi Imana y’urukundo n’amahoro+ izabana namwe. Abafilipi 2:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 Ibyo nimubikora bizanshimisha cyane. Mujye mugira imitekerereze imwe, mukundane, kandi mujye mugaragaza ko mwunze ubumwe mu buryo bwuzuye, haba mu byo mukora no mu byo mutekereza.+ 1 Petero 3:8 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 8 Ahasigaye rero, mwese mugire imitekerereze imwe.+ Mujye mwishyira mu mwanya w’abandi, mukundane urukundo rwa kivandimwe, mugirirane impuhwe+ kandi mwicishe bugufi.+
5 Nsenga Imana nyisaba ko yabafasha kwihangana, ikabaha ihumure kandi ikabafasha kugira imitekerereze nk’iyo Kristo Yesu yari afite. 6 Ibyo bizatuma mwunga ubumwe,+ kugira ngo musingize Imana, ari na yo Papa w’Umwami wacu Yesu Kristo.
10 Nuko rero bavandimwe, ndabinginga mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo, ngo mujye muhuza mu byo muvuga, kandi muri mwe ntihabemo kwicamo ibice,+ ahubwo mwunge ubumwe, mugire imitekerereze imwe n’imyumvire imwe.+
11 None rero bavandimwe, mukomeze kwishima, mukomeze guhinduka mukore ibyiza, mukomeze guhumurizwa,+ mugire imitekerereze imwe,+ mubane amahoro,+ kandi Imana y’urukundo n’amahoro+ izabana namwe.
2 Ibyo nimubikora bizanshimisha cyane. Mujye mugira imitekerereze imwe, mukundane, kandi mujye mugaragaza ko mwunze ubumwe mu buryo bwuzuye, haba mu byo mukora no mu byo mutekereza.+
8 Ahasigaye rero, mwese mugire imitekerereze imwe.+ Mujye mwishyira mu mwanya w’abandi, mukundane urukundo rwa kivandimwe, mugirirane impuhwe+ kandi mwicishe bugufi.+