-
Abefeso 2:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Uwo ni we watumye tugira amahoro+ kandi ni we watumye amatsinda abiri y’abantu aba itsinda rimwe.+ Ni na we washenye urukuta rwatandukanyaga abagize ayo matsinda.+ 15 Binyuze ku mubiri we, yakuyeho icyatumaga ayo matsinda yombi yangana, ni ukuvuga Amategeko yari arimo amabwiriza. Yesu yatumye ayo matsinda abiri aba itsinda rimwe rishya+ ryunze ubumwe na we kandi rifite amahoro.
-