17 Nuko banyura muri Amfipoli no muri Apoloniya bagera i Tesalonike,+ ahari isinagogi y’Abayahudi. 2 Hanyuma nk’uko Pawulo yari amenyereye,+ yinjiramo asangamo abantu, maze ku masabato atatu akurikiranye akajya yungurana na bo ibitekerezo akoresheje Ibyanditswe,+