-
1 Timoteyo 1:3, 4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nk’uko naguteye inkunga yo gusigara muri Efeso igihe nari ngiye kujya i Makedoniya, ni ko n’ubu ngutera inkunga kugira ngo utegeke bamwe kutigisha izindi nyigisho, 4 no kutita ku nkuru z’ibinyoma+ n’ibisekuru bitagira iherezo. Ibyo ni byo bituma havuka ibibazo byinshi,+ aho kugira ngo haboneke ikintu giturutse ku Mana gifitanye isano no kwizera.
-
-
1 Timoteyo 6:3-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nihagira undi muntu wigisha izindi nyigisho kandi ntiyemere inyigisho z’ukuri*+ z’Umwami wacu Yesu Kristo cyangwa inyigisho zigaragaza uko dukwiriye gukorera Imana,+ 4 uwo muntu azaba afite ubwibone kandi nta kintu na kimwe asobanukiwe.+ Aba yarashajijwe no kujya impaka.+ Ibyo ni byo bitera kwifuza, ubushyamirane, gusebanya,* gukeka ibibi 5 no kujya impaka ku bintu bidafite akamaro. Ni byo biranga abantu badatekereza neza,+ kandi batagira ukuri, bibwira ko kwiyegurira Imana ari uburyo bwo kwibonera imibereho.*+
-