22 Ba basirikare 300 bakomeza kuvuza amahembe, Yehova atuma buri wese mu bari mu nkambi ahindukirana mugenzi we amwicisha inkota.+ Nuko abasirikare b’Abamidiyani barahunga bagera i Beti-shita ahagana i Serera no ku mupaka wa Abeli-mehola+ hafi y’i Tabati.