18 Icyo gihe abantu bose bumvaga inkuba n’ijwi ry’ihembe kandi bakabona imirabyo n’umusozi ucumba umwotsi. Nuko abantu babibonye bagira ubwoba bwinshi baratitira maze bahagarara kure.+ 19 Babwira Mose bati: “Uzajye uvugana natwe. Tuzajya tugutega amatwi ariko Imana ntizavugane natwe tutazapfa.”+