-
Yakobo 1:2-4Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Bavandimwe, nimuhura n’ibigeragezo bitandukanye, mujye mubona ko ari ibintu bishimishije rwose.+ 3 Mujye mwibuka ko iyo ukwizera kwanyu kugeragejwe, bituma mugira umuco wo kwihangana.+ 4 Nimukomeza kwihangana bizabatoza mu buryo bwuzuye, bityo mube abantu badafite inenge muri byose, ku buryo nta cyo umuntu yabagaya.+
-