2 Nuko bakiri i Shitimu,+ Yosuwa umuhungu wa Nuni yohereza abagabo babiri bo kuneka igihugu cya Kanani, arababwira ati: “Nimugende muneke icyo gihugu, cyane cyane i Yeriko.” Baragenda bageze i Yeriko binjira mu nzu y’indaya yitwaga Rahabu,+ baraharara.