2 Ibyo ku Ngoma 19:2 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 2 Yehu+ umuhungu wa Hanani+ wamenyaga ibyo Imana ishaka* ajya guhura n’umwami Yehoshafati, aramubwira ati: “Ese umugome ni we ukwiriye gufasha+ kandi se abanga Yehova ni bo wagombye gukunda?+ Ibyo wakoze byatumye Yehova akurakarira. Yohana 15:19 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 19 Iyo muba ab’isi, ab’isi baba barabakunze kuko mwari kuba mumeze kimwe. Ariko noneho kuko mutari ab’isi,+ ahubwo nkaba narabatoranyije mbakuye mu isi, ni cyo gituma ab’isi babanga.+ Yohana 17:14 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 14 Nabamenyesheje ibyo wambwiye, ariko ab’isi barabanze kuko atari ab’isi,+ nk’uko nanjye ntari uw’isi. Yohana 18:36 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 36 Yesu aramusubiza ati:+ “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.+ Iyo Ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi.+ Ariko noneho Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.” 1 Yohana 2:15 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 15 Ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi.+ Iyo umuntu akunda isi, ntaba akunda Papa wo mu ijuru,+ 1 Yohana 5:19 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 19 Twe tuzi ko turi ab’Imana, ariko isi yose itegekwa na Satani.+
2 Yehu+ umuhungu wa Hanani+ wamenyaga ibyo Imana ishaka* ajya guhura n’umwami Yehoshafati, aramubwira ati: “Ese umugome ni we ukwiriye gufasha+ kandi se abanga Yehova ni bo wagombye gukunda?+ Ibyo wakoze byatumye Yehova akurakarira.
19 Iyo muba ab’isi, ab’isi baba barabakunze kuko mwari kuba mumeze kimwe. Ariko noneho kuko mutari ab’isi,+ ahubwo nkaba narabatoranyije mbakuye mu isi, ni cyo gituma ab’isi babanga.+
14 Nabamenyesheje ibyo wambwiye, ariko ab’isi barabanze kuko atari ab’isi,+ nk’uko nanjye ntari uw’isi.
36 Yesu aramusubiza ati:+ “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.+ Iyo Ubwami bwanjye buba ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye kugira ngo ntahabwa Abayahudi.+ Ariko noneho Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.”
15 Ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi.+ Iyo umuntu akunda isi, ntaba akunda Papa wo mu ijuru,+