12 Mbona abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe y’ubwami, maze ibitabo birabumburwa. Ariko habumburwa n’ikindi gitabo, ari cyo gitabo cy’ubuzima.+ Nuko abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byanditswe muri ibyo bitabo hakurikijwe ibyo bakoze.+