20 “Sinsabira aba bonyine, ahubwo nanone ndasabira n’abandi bazanyizera binyuze ku byo aba bazavuga, 21 kugira ngo bose bunge ubumwe,+ nk’uko nawe wunze ubumwe nanjye, nanjye nkaba nunze ubumwe nawe,+ kugira ngo na bo bunge ubumwe natwe, bityo ab’isi bazizere ko ari wowe wantumye.