Kuva 40:34, 35 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 34 Nuko igicu gitwikira ihema ryo guhuriramo n’Imana, ubwiza burabagirana bwa Yehova bwuzura iryo hema.+ 35 Mose ntiyashobora kwinjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kuko ryari ritwikiriwe n’igicu kandi ubwiza burabagirana bwa Yehova bwuzuyemo.+ 1 Abami 8:10, 11 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 10 Abatambyi bamaze gusohoka ahera, igicu+ gihita cyuzura mu nzu ya Yehova.+ 11 Nuko abatambyi ntibashobora gukomeza gukora umurimo wabo bitewe n’icyo gicu, kuko ikuzo rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu ya Yehova.+ Yesaya 6:4 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 4 Nuko ibyo inzugi zari zifasheho binyeganyezwa n’urwo rusaku,* kandi inzu yose yuzura umwotsi.+ Ezekiyeli 44:4 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 4 Nuko anyuza mu irembo ryo mu majyaruguru angeza imbere y’urusengero. Ndebye, mbona ikuzo rya Yehova ryuzuye urusengero rwa Yehova.+ Mpita nikubita hasi nubamye.+
34 Nuko igicu gitwikira ihema ryo guhuriramo n’Imana, ubwiza burabagirana bwa Yehova bwuzura iryo hema.+ 35 Mose ntiyashobora kwinjira mu ihema ryo guhuriramo n’Imana, kuko ryari ritwikiriwe n’igicu kandi ubwiza burabagirana bwa Yehova bwuzuyemo.+
10 Abatambyi bamaze gusohoka ahera, igicu+ gihita cyuzura mu nzu ya Yehova.+ 11 Nuko abatambyi ntibashobora gukomeza gukora umurimo wabo bitewe n’icyo gicu, kuko ikuzo rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu ya Yehova.+
4 Nuko anyuza mu irembo ryo mu majyaruguru angeza imbere y’urusengero. Ndebye, mbona ikuzo rya Yehova ryuzuye urusengero rwa Yehova.+ Mpita nikubita hasi nubamye.+