-
Ibyahishuwe 14:19, 20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
19 Nuko uwo mumarayika anyuza umuhoro we mu isi asarura uruzabibu, maze asuka imizabibu mu rwengero runini rugereranya uburakari bw’Imana.+ 20 Amafarashi anyukanyukira iyo mizabibu inyuma y’umujyi, maze amaraso avuye aho hantu arazamuka agera hafi y’imitwe y’amafarashi kandi aratemba agera ahantu hareshya n’ibirometero hafi 300.*
-