Igitabo cya kabiri cy’Abami
20 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa.+ Nuko umuhanuzi Yesaya umuhungu wa Amotsi aza kumureba, aramubwira ati: “Yehova yavuze ati: ‘vuga uko ibyo mu rugo rwawe bizagenda kuko ugiye gupfa; ntuzakira.’”+ 2 Hezekiya abyumvise aryama areba ku rukuta maze asenga Yehova ati: 3 “Ndakwinginze Yehova, rwose ndakwinginze, ibuka ukuntu nakomeje kugukorera ndi indahemuka n’umutima wanjye wose ngakora ibigushimisha.”+ Nuko Hezekiya ararira cyane.
4 Hanyuma Yesaya arasohoka, ariko ataragera mu mbuga hagati, Yehova aramubwira ati:+ 5 “Subirayo ubwire Hezekiya umuyobozi w’abantu banjye uti: ‘Yehova Imana ya sogokuruza wawe Dawidi aravuze ati: “numvise isengesho ryawe mbona n’amarira yawe,+ none ngiye kugukiza.+ Ku munsi wa gatatu uzajya mu nzu ya Yehova.+ 6 Uzabaho indi myaka 15 kandi wowe n’abatuye muri uyu mujyi nzabakiza umwami wa Ashuri.+ Nzarwanirira uyu mujyi kubera izina ryanjye no kubera umugaragu wanjye Dawidi.”’”+
7 Nuko Yesaya aravuga ati: “Nimuzane akagati gakoze mu mbuto zumye z’umutini.” Barakazana bagashyira ku kibyimba umwami yari arwaye maze agenda yoroherwa.+
8 Hezekiya yari yabajije Yesaya ati: “Ni ikihe kimenyetso+ kigaragaza ko Yehova azankiza kandi ko ku munsi wa gatatu nzajya mu nzu ya Yehova?” 9 Yesaya aramusubiza ati: “Iki ni cyo kimenyetso Yehova aguhaye kigaragaza ko Yehova azakora ibyo yavuze. Ese urashaka ko igicucu kiri kuri ziriya esikariye* cyigira imbere ho esikariye 10? Cyangwa urashaka ko gisubira inyuma ho esikariye 10?”+ 10 Hezekiya aravuga ati: “Birasanzwe ko igicucu kijya imbere ho esikariye 10. Ariko nticyasubira inyuma ho esikariye 10.” 11 Nuko umuhanuzi Yesaya yinginga Yehova, atuma igicucu cyari cyamanutse kuri esikariye za Ahazi cyongera gusubira inyuma ho esikariye 10.+
12 Muri icyo gihe, umwami w’i Babuloni Berodaki-baladani umuhungu wa Baladani, yoherereza amabaruwa n’impano Hezekiya kuko yari yarumvise ko yarwaye.+ 13 Nuko Hezekiya yakira* abo bantu, abereka aho yabikaga ibintu bye by’agaciro byose, ni ukuvuga ifeza, zahabu, amavuta ahumura neza, amavuta meza yose, intwaro ze n’ibindi bintu byose byari mu bubiko bwe.+ Nta kintu na kimwe Hezekiya ataberetse mu byari mu nzu ye byose no mu bwami bwe bwose.
14 Hanyuma umuhanuzi Yesaya asanga Umwami Hezekiya aramubaza ati: “Bariya bagabo bakubwiye iki kandi se bari baturutse he?” Hezekiya aramusubiza ati: “Baje baturutse mu gihugu cya kure, i Babuloni.”+ 15 Arongera aramubaza ati: “Babonye iki mu nzu* yawe?” Hezekiya aramusubiza ati: “Ibintu byose byo mu nzu* yanjye babibonye. Nta kintu na kimwe ntaberetse mu byo mu bubiko bwanjye.”
16 Nuko Yesaya abwira Hezekiya ati: “Umva ibyo Yehova avuze.+ 17 Yehova aravuze ati: ‘“mu gihe kiri imbere, ibiri mu nzu* yawe byose, n’ibyo ba sogokuruza bawe babitse byose kugeza uyu munsi bizajyanwa i Babuloni.+ Nta kintu na kimwe kizasigara.” 18 “Kandi bamwe mu bazagukomokaho, bazajyanwa ku ngufu+ i Babuloni,+ bajye gukora mu nzu y’umwami waho.”’”
19 Nuko Hezekiya abwira Yesaya ati: “Ijambo rya Yehova uvuze ni ryiza,”+ maze yongeraho ati: “Ni byiza, ubwo amahoro n’umutekano* bizakomeza kubaho igihe cyose nzaba nkiriho.”+
20 Andi mateka ya Hezekiya, ni ukuvuga ibikorwa bye by’ubutwari n’ukuntu yacukuye ikidendezi+ n’umuyoboro w’amazi, akazana amazi mu mujyi,+ byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. 21 Nuko Hezekiya arapfa,*+ umuhungu we Manase+ aramusimbura aba ari we uba umwami.+