Ibyahishuriwe Yohana
4 Nyuma y’ibyo, nagiye kubona mbona urugi rukinguye mu ijuru, kandi rya jwi nari numvise mbere rimeze nk’iry’impanda,* rirambwira riti: “Zamuka uze hano nkwereke ibintu bigomba kubaho.” 2 Hanyuma imbaraga z’umwuka zihita zinzaho, nuko mbona intebe y’ubwami iri mu mwanya wayo mu ijuru, kandi hari n’uwari wicaye kuri iyo ntebe y’ubwami.+ 3 Uwo wari uyicayeho yasaga n’ibuye rya yasipi,+ n’ibuye ry’agaciro ritukura,* kandi iyo ntebe y’ubwami yari izengurutswe n’umukororombya wasaga n’ibuye rya emerode.+
4 Iyo ntebe y’ubwami yari ikikijwe n’intebe z’ubwami 24. Nuko mbona abakuru 24+ bicaye kuri izo ntebe z’ubwami, bambaye imyenda yera kandi bafite n’amakamba ya zahabu ku mitwe yabo. 5 Kuri iyo ntebe y’ubwami haturukaga imirabyo+ n’amajwi n’inkuba,+ kandi imbere y’iyo ntebe hari amatara arindwi y’umuriro waka cyane, ayo matara akaba agereranya imyuka irindwi y’Imana.+ 6 Imbere y’iyo ntebe hari igisa n’inyanja imeze nk’ikirahuri+ cyangwa ibuye ry’agaciro ribonerana.
Hagati y’iyo ntebe y’ubwami n’impande zayo hari ibiremwa bine,+ byuzuyeho amaso imbere n’inyuma. 7 Ikiremwa cya mbere cyasaga n’intare,+ icya kabiri gisa n’ikimasa kikiri gito,+ icya gatatu+ gifite mu maso nk’ah’umuntu naho icya kane+ gisa na kagoma* iri kuguruka.+ 8 Buri kiremwa, muri ibyo biremwa uko ari bine, cyari gifite amababa atandatu. Byari byuzuyeho amaso impande zose no munsi.+ Ku manywa na nijoro byakomezaga kuvuga biti: “Yehova* Imana Ishoborabyose, uwahozeho, uriho kandi ugiye kuza,+ ni uwera, ni uwera, ni uwera.”+
9 Ibyo biremwa bihora bisingiza Uwicaye kuri iyo ntebe y’ubwami, ari na we uhoraho iteka ryose bikamuha icyubahiro kandi bikamushimira.+ 10 Igihe cyose bibikoze, ba bakuru 24+ bapfukama imbere y’Uwicaye ku ntebe y’ubwami kandi bakubika imitwe imbere y’uhoraho iteka ryose bamuha icyubahiro. Nanone baterera amakamba yabo imbere y’intebe y’ubwami bavuga bati: 11 “Yehova Mana yacu, birakwiriye ko ikuzo,+ icyubahiro+ n’ububasha+ biba ibyawe, kuko ari wowe waremye ibintu byose,+ kandi icyatumye biremwa bikabaho ni uko wabishatse.”