Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Nehiloti.* Ni indirimbo ya Dawidi.
2 Mwami wanjye, Mana yanjye,
Umva ijwi ryo gutabaza kwanjye, kuko ari wowe nsenga.
3 Yehova, mu gitondo uzajya wumva ijwi ryanjye.+
Buri gitondo nzajya ngusenga nkubwire ibimpangayikishije+ hanyuma ntegereze.
5 Ntuzakomeza kwemera abibone.
Wanga abakora ibibi bose.+
6 Uzarimbura abantu bose babeshya.+
Yehova, wanga umuntu wese ugira urugomo n’uriganya.*+
7 Ariko njye nzinjira mu nzu yawe+ kubera ko ufite urukundo rwinshi rudahemuka.+
Nzapfukama nuname nerekeye urusengero rwawe rwera kuko ngutinya.+
8 Yehova, urakiranuka. Nyobora kuko abanzi banjye bangose.
Kura ibisitaza mu nzira yawe kugira ngo nyigenderemo.+
9 Ibyo bavuga byose nta na kimwe wakwiringira.
Imitima yabo yuzuye uburyarya.
10 Ariko Imana izababaraho icyaha.
Ibyo bateganya gukora bizabarimbuza.+
Bazakurwaho bazira ibyaha byabo byinshi,
Kuko bakwigometseho.
11 Ariko abaguhungiraho bose bazishima.+
Buri gihe bazajya barangurura amajwi y’ibyishimo.
Abashaka kubagirira nabi uzababuza,
Kandi abakunda izina ryawe bazakwishimira.
12 Yehova, ni wowe uzaha umugisha abakiranutsi.
Uzabereka ko ubemera, kandi uzabarinda ubabere nk’ingabo nini ibakingira.+