Abalewi
8 Yehova abwira Mose ati: 2 “Zana Aroni n’abahungu be+ n’imyenda yabo+ n’amavuta yera*+ n’ikimasa cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha n’amapfizi y’intama abiri n’igitebo kirimo imigati itarimo umusemburo,+ 3 kandi usabe Abisirayeli bose bahurire hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana.”
4 Nuko Mose abigenza uko Yehova yari yamutegetse, Abisirayeli bose bateranira hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. 5 Mose abwira Abisirayeli ati: “Ibi ni byo Yehova yategetse ko dukora.” 6 Nuko Mose azana Aroni n’abahungu be maze arabakarabya.*+ 7 Yambika Aroni ikanzu,+ amukenyeza umushumi wayo,+ amwambika n’ikanzu itagira amaboko,+ agerekaho efodi,*+ amukenyeza n’umushumi+ wo gukenyeza efodi, arawukomeza. 8 Agerekaho igitambaro cyo kwambara mu gituza,+ agishyiramo Urimu na Tumimu.*+ 9 Amwambika igitambaro kizingirwa ku mutwe+ kandi ahagana imbere kuri icyo gitambaro ashyiraho igisate kirabagirana cya zahabu, ari cyo kimenyetso cyera* kigaragaza ko yeguriwe Imana,+ abikora nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
10 Mose afata amavuta yera ayasuka ku ihema no ku byari biririmo byose,+ arabyeza. 11 Afataho make ayaminjagira ku gicaniro* inshuro zirindwi, no ku bikoresho byacyo byose no ku gikarabiro n’igitereko cyacyo kugira ngo abyeze.* 12 Arangije afata ku mavuta yera ayasuka ku mutwe wa Aroni kugira ngo amweze maze akore umurimo w’ubutambyi.+
13 Mose azana abahungu ba Aroni abambika amakanzu, abakenyeza imishumi, abambika n’ibitambaro byo kwambara ku mutwe,+ nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
14 Azana ikimasa cyo gutamba ngo kibe igitambo cyo kubabarirwa ibyaha, maze Aroni n’abahungu be barambika ibiganza ku mutwe w’icyo kimasa.+ 15 Mose abaga icyo kimasa, akoza urutoki ku maraso yacyo+ ayasiga ku mahembe yose y’igicaniro kugira ngo acyeze. Amaraso asigaye ayasuka hasi aho igicaniro giteretse, kugira ngo acyeze bityo akore umuhango wo kwiyunga n’Imana.* 16 Afata ibinure byose byari ku mara n’ibinure byo ku mwijima, n’impyiko zombi n’ibinure byazo, abitwikira ku gicaniro.+ 17 Ariko ibyasigaye kuri icyo kimasa, uruhu rwacyo, inyama zacyo n’ibyari mu mara byose* abitwikira inyuma y’inkambi,+ nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
18 Mose azana isekurume* y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo gitwikwa n’umuriro, maze Aroni n’abahungu be barambika ibiganza ku mutwe wayo.+ 19 Hanyuma arayibaga maze amaraso yayo ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro. 20 Iyo sekurume y’intama ayicamo ibice, umutwe wayo n’ibyo bice hamwe n’ibinure* abishyira ku muriro uri ku gicaniro. 21 Mose yoza amara yayo n’amaguru yayo, maze iyo sekurume y’intama yose ayitwikira ku gicaniro iba igitambo gitwikwa n’umuriro. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova. Yabikoze nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.
22 Hanyuma azana isekurume y’intama ya kabiri, ari yo sekurume y’intama yo gutamba igihe abatambyi bashyirwa ku mirimo,+ Aroni n’abahungu be barambika ibiganza ku mutwe wayo.+ 23 Mose arayibaga, afata ku maraso yayo ayashyira hejuru ku gutwi kw’iburyo kwa Aroni, ku gikumwe cy’ikiganza cye cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cye cy’iburyo. 24 Mose yigiza hafi abahungu ba Aroni, afata ku maraso ayashyira hejuru ku gutwi kwabo kw’iburyo, ku gikumwe cy’ikiganza cyabo cy’iburyo, no ku ino rinini ry’ikirenge cyabo cy’iburyo. Amaraso asigaye ayaminjagira ku mpande zose z’igicaniro.+
25 Afata ibinure, umurizo wuzuye ibinure, ibinure byose byo ku mara, ibinure byo ku mwijima, impyiko zombi n’ibinure biziriho n’itako ry’iburyo.+ 26 Muri cya gitebo kirimo imigati itarimo umusemburo iri imbere ya Yehova, afataho umugati utarimo umusemburo ufite ishusho y’uruziga,*+ n’umugati urimo amavuta ufite ishusho y’uruziga n’akagati gasize amavuta.+ Nuko ayigereka hejuru y’ibinure n’itako ry’iburyo. 27 Byose abishyira mu biganza bya Aroni no mu biganza by’abahungu be, arabizunguza biba ituro rizungurizwa* imbere ya Yehova. 28 Mose abikura mu biganza byabo, abitwikira ku gicaniro hejuru y’igitambo gitwikwa n’umuriro. Ibyo byari igitambo cyatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo. Ni igitambo gitwikwa n’umuriro, impumuro yacyo nziza igashimisha Yehova.
29 Mose afata inyama yo mu gatuza y’isekurume y’intama yatambwe abatambyi bashyirwa ku mirimo, arayizunguza iba ituro rizungurizwa imbere ya Yehova.+ Iba iya Mose nk’uko Yehova yari yarabimutegetse.+
30 Arangije afata ku mavuta yera+ no ku maraso ari ku gicaniro, abiminjagira kuri Aroni no ku myenda ye no ku bahungu be bari kumwe na we, no ku myenda yabo. Uko ni ko yejeje imyenda yabo+ kandi atoranya Aroni n’abahungu be+ kugira ngo bakore umurimo w’ubutambyi.
31 Mose abwira Aroni n’abahungu be ati: “Mutekere+ izo nyama ku muryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, abe ari ho muzirira, kandi muzirishe imigati iri mu gitebo yakoreshejwe igihe abatambyi bashyirwaga ku mirimo, nk’uko nabitegetswe ngo: ‘Aroni n’abahungu be bazabirye.’+ 32 Inyama n’imigati bisigara mubitwike.+ 33 Muzamare iminsi irindwi muri hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugeza igihe iminsi yose yo kubashyira ku mirimo izarangirira, kuko muzamara iminsi irindwi mukorerwa uwo muhango wo gushyirwa ku murimo w’ubutambyi.*+ 34 Ibyakozwe uyu munsi Yehova yategetse ko bikomeza gukorwa mu minsi isigaye kugira ngo mwiyunge n’Imana.+ 35 Muzagume hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana ku manywa na nijoro mu gihe cy’iminsi irindwi,+ mukora umurimo wa Yehova+ kugira ngo mudapfa, kuko ari uko nabitegetswe.”
36 Nuko Aroni n’abahungu be bakora ibyo Yehova yategetse byose binyuze kuri Mose.