Malaki
4 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Dore hagiye kuza umunsi utwika nk’itanura,+ kandi abibone bose n’abakora ibibi bose bazamera nk’ibikenyeri bashyize mu muriro. Kuri uwo munsi bazashya bashireho, ku buryo nta n’umwe uzarokoka. 2 Ariko mwebwe abubaha* izina ryanjye, izuba ryo gukiranuka rizabarasira kandi rizaba rifite imirase ikiza, mumere nk’utunyana dufite ubuzima bwiza turi gukina.”
3 Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “Igihe nzaba nje gusohoza urwo rubanza, muzakandagira ababi, bahinduke nk’umukungugu wo munsi y’ibirenge.
4 “Nimwibuke Amategeko ya Mose, umugaragu wanjye, mwibuke n’amabwiriza namuhereye ku musozi wa Horebu kugira ngo Abisirayeli bose bayumvire.+
5 “Dore ngiye kuboherereza umuhanuzi Eliya,+ mbere y’uko umunsi wa Yehova ukomeye kandi uteye ubwoba ugera.+ 6 Azatuma imitima y’ababyeyi igarukira abana babo,+ kandi atume imitima y’abana igarukira ba papa babo, kugira ngo ntazaza ngatera isi nkayirimbura.”
(Aha ni ho Ibyanditswe bw’Igiheburayo n’Icyarameyi birangirira, hagakurikiraho Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo.)