Ibaruwa ya mbere yandikiwe Abakorinto
9 Ese simfite uburenganzira bwo gukora icyo nshaka? Sindi intumwa se? Ese sinabonye Yesu Umwami wacu?+ Ese si mwe mugaragaza ko nakoze umurimo w’Umwami? 2 Niyo abandi batakwemera ko ndi intumwa, mwe murabizi ko ndi yo. Mwe ubwanyu muri ikimenyetso kigaragaza ko ndi intumwa y’Umwami.
3 Ku birebana n’abanshinja amakosa, dore uko niregura: 4 Ese ntidufite uburenganzira bwo kurya no kunywa ibyo abandi baduhaye? 5 Ese ntidufite uburenganzira bwo gushyingiranwa n’Abakristokazi,*+ tukajya tujyana na bo? Izindi ntumwa, abavandimwe b’Umwami+ na Kefa,*+ na bo ni ko babigenza. 6 Ese ni njye na Barinaba gusa+ tugomba kwishakira ibidutunga? 7 None se ni nde musirikare wishakira ibimutunga? Ni nde se utera uruzabibu ntarye imbuto zarwo?+ Cyangwa se ni nde uragira umukumbi ntanywe ku mata yawo?
8 Ibi simbivuga nkurikije uko abantu babona ibintu. Amategeko na yo arabyemeza. 9 Mu Mategeko ya Mose handitswe ngo: “Ntugahambire umunwa w’ikimasa mu gihe gihura ibinyampeke.”+ None se ubwo ibimasa byonyine ni byo Imana yitaho? 10 Ahubwo se, ayo magambo natwe ntatureba? Mu by’ukuri, ayo magambo ni twe yandikiwe, kubera ko umuhinzi agomba guhinga afite icyizere, kandi umuntu uhura imyaka agomba guhura yizeye ko azarya ku byo yahuye.
11 Ese niba twarabamenyesheje ijambo ry’Imana, byaba ari bibi mudufashije mukaduha ibyo dukeneye?+ 12 None se niba hari abandi bantu bibwira ko mwabaha ibyo bakeneye kubera ko babifitiye uburenganzira, twebwe ubwo burenganzira ntitubufite kurushaho? Nyamara ntitwigeze dukoresha ubwo burenganzira,*+ ahubwo twihanganiye ibintu byose kugira ngo tutagira umuntu uwo ari we wese tubuza kwemera ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo.+ 13 Muzi neza ko abantu bakora imirimo yo mu rusengero barya ku byo abantu baba bazanye mu rusengero. Nanone abantu bakora umurimo wo ku gicaniro batwara ku byatambiwe ku gicaniro.+ 14 Umwami Yesu na we yategetse ko abatangaza ubutumwa bwiza batungwa n’ubutumwa bwiza.+
15 Ariko muri ubwo buryo bwose bwateganyijwe,+ nta na bumwe nigeze nkoresha. Kandi sinanditse ibi bintu byose bitewe n’uko hari icyo mbashakaho. Icyambera cyiza ni uko napfa, aho kugira ngo hagire umuntu utesha agaciro impamvu zituma nishimira umurimo nkora.+ 16 Niba rero ntangaza ubutumwa bwiza, iyo si impamvu mfite yatuma nirata, kuko ari byo ngomba gukora. Mu by’ukuri, ntatangaje ubutumwa bwiza nahura n’ibibazo bikomeye!+ 17 Niba mbikora mbikunze Imana irabimpembera. Ariko niba mbikora ntabikunze, nabwo ni hahandi. Nzi ko Imana yangiriye icyizere ikampa iyo nshingano.+ 18 None se igihembo cyanjye ni ikihe? Ni ugutangaza ubutumwa bwiza mbikuye ku mutima kandi ku buntu. Iyo mbigenje ntyo, simba nkoresheje nabi inshingano mfite yo kuba umubwiriza w’ubutumwa bwiza.
19 Nubwo mfite umudendezo, nigize umugaragu w’abantu bose kugira ngo mfashe abantu benshi kuba Abakristo. 20 Ku Bayahudi nabaye nk’Umuyahudi kugira ngo mfashe Abayahudi.+ Ku bayoborwa n’amategeko,* nabaye nk’uyoborwa n’amategeko nubwo ntayoborwa na yo, kugira ngo mfashe abayoborwa n’amategeko.+ 21 Ku badafite amategeko nabaye nk’udafite amategeko, nubwo mu by’ukuri nkurikiza amategeko y’Imana kandi nkaba nyoborwa n’amategeko ya Kristo,+ kugira ngo mfashe abadafite amategeko. 22 Ku badakomeye nabaye nk’udakomeye, kugira ngo mfashe abadakomeye.+ Nabaye byose ku bantu bose, kugira ngo mfashe abantu batandukanye maze bazarokoke. 23 Ariko ibyo byose mbikora kugira ngo mbone uko ngeza ubutumwa bwiza ku bandi.+
24 Ese ntimuzi ko abiruka mu isiganwa biruka bose, nyamara umwe gusa akaba ari we uhabwa igihembo? Nuko rero, mwiruke mu buryo butuma mubona icyo gihembo.+ 25 Nanone kandi, umuntu wese uri mu irushanwa amenya kwifata muri byose. Birumvikana ariko ko ibyo abikora kugira ngo ahabwe ikamba ryangirika.+ Ariko twe tubikora dutyo kugira ngo duhabwe iridashobora kwangirika.+ 26 Ubwo rero, siniruka nk’umuntu utazi aho ajya,+ kandi uko nkubita ibipfunsi si nk’umuntu ukubita umuyaga. 27 Ahubwo umubiri wanjye nywutegeka+ nk’uko umuntu ategeka umugaragu kandi nkawushyiriraho amategeko akaze,* kugira ngo nimara kubwiriza abandi, nanjye ubwanjye ntagaragara ko mu buryo runaka ntemewe.*