Abacamanza
16 Umunsi umwe, Samusoni yagiye i Gaza ahabona umugore w’indaya maze yinjira iwe. 2 Nuko babwira abaturage b’i Gaza bati: “Samusoni yaje ino aha.” Bazenguruka aho yari ari, iryo joro ryose bamutegera ku irembo ry’umujyi. Bamara iryo joro ryose nta wuvuga, bibwira bati: “Nibucya turahita tumwica.”
3 Ariko Samusoni araryama, bigeze mu ijoro hagati arabyuka, afata inzugi nini z’irembo ry’umujyi azishingurana n’ibyo zari zifasheho byose, abishyira ku bitugu abizamukana umusozi uteganye n’i Heburoni.
4 Nyuma y’ibyo, akunda umukobwa wo mu kibaya cy’i Soreki witwaga Delila.+ 5 Nuko abategetsi b’Abafilisitiya baza kureba uwo mukobwa baramubwira bati: “Ushakishe+ uko wamenya* igituma agira imbaraga nyinshi, umenye icyo twakora kugira ngo tumushobore n’ibyo twamubohesha kugira ngo tumufate. Natwe buri wese azaguha ibiceri by’ifeza 1.100.”
6 Nyuma yaho Delila abwira Samusoni ati: “Rwose mbwira, ni iki gituma ugira imbaraga nyinshi, kandi se ni iki umuntu yakubohesha ugacika intege?” 7 Samusoni aramubwira ati: “Uwambohesha imirya* irindwi ikiri mibisi, batigeze bumisha, imbaraga zanjye zashira nkamera nk’undi muntu wese.” 8 Nuko ba bategetsi b’Abafilisitiya bazanira Delila imirya irindwi ikiri mibisi, batigeze bumisha. Maze ayibohesha Samusoni. 9 Hari abantu bari bamutegeye mu kindi cyumba. Delila aramubwira ati: “Urapfuye Samusoni we, Abafilisitiya baragufashe!” Samusoni aca iyo mirya nk’uko imigozi icika iyo itwitswe n’umuriro.+ Ntibamenya aho imbaraga ze zituruka.
10 Nuko Delila abwira Samusoni ati: “Wanshutse* kandi wambeshye. Ndakwinginze, ngaho mbwira icyo umuntu yakubohesha.” 11 Aramubwira ati: “Uwambohesha imigozi mishya itarigeze igira ikindi ikoreshwa, imbaraga zanjye zashira nkamera nk’undi muntu wese.” 12 Delila afata imigozi mishya arayimubohesha, arangije aramubwira ati: “Urapfuye Samusoni we, Abafilisitiya baragufashe!” Ariko hari abari bamutegeye mu kindi cyumba. Samusoni ahita aca iyo migozi yari ku maboko ye nk’uca ubudodo.+
13 Nyuma yaho Delila abwira Samusoni ati: “Ukomeje kunshuka no kumbeshya.+ Mbwira icyo umuntu yakubohesha.” Samusoni aramusubiza ati: “Wafata ibituta birindwi by’umusatsi wanjye ukabiboheranya ukoresheje urudodo.” 14 Nuko ibyo bituta abizirika ku rubambo,* arangije aramubwira ati: “Urapfuye Samusoni we, Abafilisitiya baragufashe!” Samusoni ahita akanguka, ashingura urwo rubambo hamwe na rwa rudodo.
15 Uwo mugore abwira Samusoni ati: “Kuki umbwira ngo: ‘urankunda’+ warangiza ukampisha ibikuri ku mutima? Dore wanshutse inshuro eshatu zose ntiwambwira aho imbaraga zawe zituruka.”+ 16 Kubera ko buri munsi yamuteshaga umutwe kandi akamubuza amahoro abimubaza, Samusoni yumvise bikabije atagishoboye kubyihanganira.+ 17 Nuko aza kumumenera ibanga ati: “Nta muntu uranyogosha, kuko ndi Umunaziri w’Imana kuva nkivuka.*+ Baramutse banyogoshe, imbaraga zanjye zahita zimvamo, nkamera nk’abandi bantu bose.”
18 Delila abonye ko amubwije ukuri, ahita atumaho ba bategetsi b’Abafilisitiya+ ngo bababwire bati: “Ubu bwo noneho nimuze, kuko yambwije ukuri.” Nuko abo bategetsi baraza, bamuzaniye na ya mafaranga. 19 Delila aryamisha Samusoni ku bibero bye aba ari ho asinzirira, ahamagara umuntu amwogosha bya bituta birindwi by’umusatsi we. Hanyuma Delila atangira gukoresha Samusoni icyo ashaka kuko yari yatangiye gucika intege. 20 Delila abwira Samusoni ati: “Urapfuye Samusoni we, Abafilisitiya baragufashe!” Samusoni ahita akanguka, aribwira ati: “Ndabacika nk’uko nsanzwe+ mbacika.” Ariko ntiyamenya ko Yehova yari yamuretse. 21 Abafilisitiya baramufata bamukuramo amaso, bamujyana i Gaza, bamubohesha iminyururu ibiri y’umuringa, akajya akora akazi ko gusya ibinyampeke muri gereza. 22 Ariko nyuma yo kumwogosha, umusatsi we wongeye gukura.+
23 Abategetsi b’Abafilisitiya barahura kugira ngo batambire imana yabo Dagoni+ igitambo kandi bishime, kuko bavugaga bati: “Noneho imana yacu yatumye dufata Samusoni umwanzi wacu!” 24 Abantu babonye Samusoni bahita basingiza imana yabo, bavuga bati: “Imana yacu yatumye dufata umwanzi wacu kuko yari yarabujije amahoro igihugu cyacu+ kandi akatwicira abaturage benshi.”+
25 Nuko kubera ko abantu bari banezerewe, baravuga bati: “Nimuzane Samusoni adusetse.” Bavana Samusoni muri gereza kugira ngo abasetse, bamuhagarika hagati y’inkingi ebyiri. 26 Samusoni abwira umwana w’umuhungu wari umufashe ukuboko ati: “Mfasha numve ahantu inkingi z’iyi nzu ziri kugira ngo nzegameho.” 27 (Iyo nzu yari yuzuye abagabo n’abagore kandi abategetsi b’Abafilisitiya bose bari bahari. Hejuru ku gisenge hari abagabo n’abagore bagera ku 3.000 barebaga Samusoni abasetsa.)
28 Samusoni+ atakambira Yehova ati: “Yehova Mwami w’Ikirenga, ndakwinginze nyibuka, Mana y’ukuri, ndakwinginze mpa imbaraga+ bwa nyuma, kugira ngo nihorere ku Bafilisitiya, nibura mporere rimwe mu maso yanjye.”+
29 Nuko Samusoni afata inkingi ebyiri zo hagati zari zifashe iyo nzu, afatisha ukuboko kw’iburyo ku nkingi imwe n’ukw’ibumoso ku yindi. 30 Aravuga ati: “Reka mfane n’Abafilisitiya.” Maze asunika izo nkingi n’imbaraga ze zose, iyo nzu igwira ba bategetsi n’abantu bose bari bayirimo.+ Abantu yishe bagapfana na we bari benshi kurusha abo yari yarishe mu buzima bwe bwose.+
31 Hanyuma abavandimwe be n’ab’iwabo bose baramanuka batwara umurambo we, bajya kuwushyingura hagati y’i Sora+ na Eshitawoli, mu irimbi rya papa we Manowa.+ Samusoni yari amaze imyaka 20 ari umucamanza wa Isirayeli.+