Gutegeka kwa Kabiri
31 Mose abwira Abisirayeli bose aya magambo ati: 2 “Uyu munsi mfite imyaka 120.+ Sinzongera kubayobora kuko Yehova yambwiye ati: ‘ntuzambuka iyi Yorodani.’+ 3 Yehova Imana yanyu azabajya imbere. Azarimbura abantu bo muri ibyo bihugu namwe mubyirebera kandi muzabirukane.+ Muzambuka muyobowe na Yosuwa+ nk’uko Yehova yabivuze. 4 Abantu bo muri ibyo bihugu Yehova azabakorera nk’ibyo yakoreye abami b’Abamori, ari bo Sihoni+ na Ogi+ n’igihugu cyabo igihe yabarimburaga.+ 5 Yehova azatsinda abantu bo muri ibyo bihugu ari mwe abikoreye namwe muzabakorere ibyo nabategetse byose.+ 6 Mugire ubutwari kandi mukomere.+ Ntibabatere ubwoba cyangwa ngo babakure umutima+ kuko Yehova Imana yanyu agendana namwe. Ntazabasiga cyangwa ngo abatererane.”+
7 Mose ahamagara Yosuwa amubwirira imbere y’Abisirayeli bose ati: “Gira ubutwari kandi ukomere,+ kuko ari wowe uzajyana aba bantu mu gihugu Yehova yarahiye ko azaha ba sekuruza kandi ni wowe uzakibaha kikaba umurage wabo.+ 8 Yehova azabagenda imbere kandi azakomeza kubafasha.+ Ntazabasiga cyangwa ngo abatererane. Ntimugire ubwoba cyangwa ngo mukuke umutima.”+
9 Nuko Mose yandika ayo Mategeko+ ayaha abatambyi, ni ukuvuga Abalewi baheka isanduku y’isezerano rya Yehova n’abayobozi b’Abisirayeli bose. 10 Mose arabategeka ati: “Uko imyaka irindwi ishize, mu gihe cyagenwe cy’umwaka wo kurekera abantu amadeni,+ ku Munsi Mukuru w’Ingando,*+ 11 igihe Abisirayeli bose bazajya baza imbere ya Yehova+ Imana yanyu ahantu azaba yaratoranyije, mujye musomera aya Mategeko imbere y’Abisirayeli bose kugira ngo bayatege amatwi.+ 12 Muzateranyirize hamwe abantu bose,+ abagabo, abagore, abana n’abanyamahanga bari mu mijyi yanyu, kugira ngo batege amatwi kandi bige, bityo batinye Yehova Imana yanyu kandi bakurikize ibintu byose biri muri aya mategeko. 13 Ibyo bizatuma abana babo batamenye ayo Mategeko, batega amatwi,+ bityo bige gutinya Yehova Imana yanyu mu minsi yose muzamara mu gihugu mugiye kwinjiramo, mumaze kwambuka Yorodani kugira ngo mugituremo.”+
14 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Dore uri hafi gupfa.+ Hamagara Yosuwa mujye ku ihema ryo guhuriramo n’Imana, kugira ngo mushyireho abe umuyobozi.”+ Nuko Mose na Yosuwa bajya kuri iryo hema. 15 Hanyuma Yehova abonekera ku ihema ari mu nkingi y’igicu, iyo nkingi ihagarara ku muryango w’ihema.+
16 Yehova abwira Mose ati: “Dore ugiye gupfa kandi aba bantu bazampemukira basenge imana zo mu gihugu bagiye kujyamo.+ Bazanta+ kandi bice isezerano nagiranye na bo.+ 17 Icyo gihe nzabarakarira cyane+ kandi rwose nzabata,+ ndeke kubafasha*+ kugeza igihe bazarimbukira. Nibamara guhura n’ibyago byinshi n’imibabaro,+ bazibaza bati: ‘ese ibi byago ntitubitewe n’uko Imana itakiri kumwe natwe?’+ 18 Ariko sinzongera kubafasha bitewe n’ibibi byose bazaba barakoze, basenga izindi mana.+
19 “None rero, nimwandike iyi ndirimbo,+ muyigishe Abisirayeli.+ Bazafate iyo ndirimbo mu mutwe kugira ngo imbere umuhamya wo gushinja Abisirayeli.+ 20 Nimbageza mu gihugu narahiye ko nzaha ba sekuruza,+ igihugu gitemba amata n’ubuki+ maze bakarya bagahaga, bakamererwa neza,*+ bazasenga izindi mana, bazikorere, bansuzugure, bice isezerano ryanjye.+ 21 Ibyo byago byinshi n’imibabaro nibibageraho,+ iyi ndirimbo izambera umuhamya wo kubashinja (kuko abana babo batagomba kuyibagirwa). N’ubundi nsanzwe nzi ibiri mu mitima yabo,+ na mbere y’uko mbajyana mu gihugu narahiriye ko nzabaha.”
22 Nuko uwo munsi Mose yandika iyo ndirimbo kandi ayigisha Abisirayeli.
23 Hanyuma Imana iha Yosuwa+ umuhungu wa Nuni inshingano yo kuyobora Abisirayeli, iramubwira iti: “Gira ubutwari kandi ukomere+ kuko ari wowe uzajyana Abisirayeli mu gihugu narahiye ko nzabaha+ kandi nanjye nzakomeza kubana nawe.”
24 Nuko Mose amaze kwandika amagambo yose y’ayo Mategeko mu gitabo,+ 25 ategeka Abalewi baheka isanduku y’isezerano rya Yehova ati: 26 “Mufate iki gitabo cy’Amategeko,+ mugishyire iruhande rw’isanduku+ y’isezerano rya Yehova Imana yanyu kugira ngo kizababere umuhamya wo kubashinja. 27 Nzi neza ko mwigomeka+ kandi ko mutumva.*+ Ese ko mwigomeka kuri Yehova nkiriho, nimara gupfa muzamwigomekaho bingana iki? 28 Nteranyiriza abakuru b’imiryango n’abayobozi banyu bose bumve aya magambo mbabwira kandi ntange ijuru n’isi bibe abahamya bazabashinja.+ 29 Nzi neza ko nimara gupfa muzakora ibintu bibi,+ mukareka kumvira ibyo nabategetse. Mu gihe kizaza muzagerwaho n’ibyago+ kuko muzaba mwarakoze ibyo Yehova yanga, mukamurakaza bitewe n’ibikorwa byanyu.”
30 Nuko Mose avuga amagambo y’iyi ndirimbo Abisirayeli bose bamuteze amatwi, kugeza irangiye:+