Hoseya
2 Nimugarukire Yehova kandi muze muvuga muti:
‘Tubabarire ibyaha cyacu+ kandi wemere ibintu byiza tugutura.
Nanone amagambo meza tuvuga yo kugusingiza,+ ajye amera nk’ibimasa bibyibushye tugutambira.
Ntituzongera kwiringira amafarashi yacu y’intambara,+
Kandi ntituzongera kubwira ibishushanyo byacu twakoze tuti: “Uri Imana yacu,”
Kuko ari wowe utuma imfubyi igirirwa impuhwe.’+
4 Nzakiza Abisirayeli ubuhemu bwabo.+
5 Nzabera Abisirayeli nk’ikime.
Bazarabya nk’indabyo nziza cyane,
Bashore imizi nk’igiti cyo muri Libani.
6 Bazamera nk’igiti gifite amashami menshi,
Bagire icyubahiro nk’igiti cy’umwelayo,
Kandi bazagira impumuro nk’iyo muri Libani.
7 Bazongera kuba mu gicucu cyanjye.
Bazahinga ibinyampeke kandi bazera indabo nk’iz’umuzabibu.+
Abantu bazanyamamaza hose, nk’uko bamamaza divayi yo muri Libani.
8 Abefurayimu bazavuga bati: ‘Nta ho tugihuriye n’ibigirwamana.’+
Njye ubwanjye nzabatega amatwi kandi nzakomeza kubarinda.+
Nzaba meze nk’igiti cy’umuberoshi gitoshye.
Ni njye uzatuma mwera imbuto.”
9 Umunyabwenge nasobanukirwe ibyo bintu Imana ivuze.
Umuntu ujijutse nabimenye.
Ibyo Yehova akora biratunganye,+
Kandi abakiranutsi bazabikurikiza.
Ariko abanyabyaha bo ntibazabikurikiza.