Yesaya
12 Kuri uwo munsi uzavuga uti:
2 Dore Imana ni yo gakiza kanjye.+
Nzayiringira kandi sinzatinya,+
Kuko Yah* Yehova ari we mbaraga zanjye n’ububasha bwanjye
Kandi yambereye agakiza.”+
4 Uwo munsi muzavuga muti:
“Mushimire Yehova, mumusenge muvuga izina rye.
Mumenyeshe abantu bo ku isi hose ibikorwa bye.+
Muvuge ko izina rye rishyizwe hejuru.+
5 Muririmbire Yehova mumusingiza,*+ kuko yakoze ibintu bikomeye cyane.+
Ibyo bimenyekane ku isi hose.