Yesaya
15 Uru ni rwo rubanza rwaciriwe Mowabu:+
Umujyi wa Ari+ w’i Mowabu waracecekeshejwe,
Bitewe n’uko washenywe mu ijoro rimwe.
Kiri+ y’i Mowabu yaracecekeshejwe,
Bitewe n’uko yashenywe mu ijoro rimwe.
Mowabu iririra Nebo+ na Medeba.+
Imitwe yose ifite uruhara,+ ubwanwa bwose bwarogoshwe.+
3 Mu mihanda yaho, abantu bambaye ibigunira.
Ku bisenge by’amazu yabo n’ahahurira abantu benshi, bose bararira cyane,
Bamanuka barira.+
Ni yo mpamvu abitwaje intwaro b’i Mowabu bakomeza gusakuza.
Iratitira.
5 Umutima wanjye uraririra Mowabu.
Impunzi zabo zageze i Sowari+ no muri Egulati-shelishiya.+
Bazamuka i Luhiti barira,
Banyura mu nzira ijya i Horonayimu barira cyane kubera ibyo byago.+
6 Amazi y’i Nimurimu yose yarakamye.
Ibyatsi bibisi byarumye,
Ubwatsi bwarashize kandi nta kimera kibisi kikihaba.
8 Gutaka kumvikanye mu karere kose k’i Mowabu.+
Kurira kwageze muri Egulayimu,
Kurira kwaho kwageze i Beri-elimu.
9 Amazi y’i Dimoni yuzuye amaraso;
Kandi mfite ibindi bintu nzateza i Dimoni:
Abarokotse b’i Mowabu
N’abasigaye mu gihugu nzabateza intare.+