Yobu
Nzavuga ibimpangayikishije,
Kandi mbivuge mfite agahinda kenshi.
2 Nzabwira Imana nti: ‘ntumbareho icyaha.
Mbwira impamvu uri kundwanya.
3 Ese kungirira nabi byakumarira iki?
Ko wanga umuntu wiremeye,+
Ariko ukishimira imigambi y’abantu babi?
4 Ese ufite amaso nk’ay’umuntu,
Cyangwa se ureba nk’uko umuntu waremwe mu mukungugu areba?
5 None se ubuzima bwawe ni bugufi nk’ubw’abantu,
Cyangwa se imyaka uzamara ni mike nk’iyo umuntu amara,+
6 Ku buryo wanshakaho amakosa,
Ugakomeza kungendaho unshakaho icyaha?+
9 Wibuke ko wandemye mu mukungugu.+
None se urashaka ko nywusubiramo?+
12 Wampaye ubuzima ungaragariza urukundo rudahemuka.
Warandinze kandi unyitaho.+
13 Ariko dore washatse kungirira nabi!
Nzi neza ko ibi byose ari wowe biturutseho.
15 Niba ndi mu makosa, kambayeho!
Kandi nubwo naba ndi mu kuri, sinshobora kwigirira icyizere,+
Kuko nuzuye ikimwaro n’imibabaro ikaba yarandenze.+
16 Ndamutse ngaragaje ko nifitiye icyizere wampiga nk’uko intare ihiga,+
Maze ukongera ugakoresha imbaraga zawe ukandwanya.
17 Wazana abandi bahamya bo kunshinja,
Kandi ukarushaho kundakarira,
Maze ibyago bikangeraho byisukiranya.
18 Kuki wankuye mu nda ya mama?+
Ubonye iyo mba naripfiriye nta muntu urambona!
19 Mba narabaye nk’utarigeze kubaho,
Nkava mu nda ya mama njyanwa mu mva.’