Yesaya
64 Iyaba warasatuye ijuru ukamanuka,
Ku buryo imisozi itigita bitewe nawe,
2 Nk’igihe umuriro utangiye gutwika igihuru,
Umuriro ugatuma amazi abira,
Abanzi bawe bari kumenya izina ryawe
N’ibihugu byinshi bikagirira ubwoba bwinshi imbere yawe!
3 Igihe wakoraga ibintu biteye ubwoba tutigeze twitega ko byabaho,+
Waramanutse maze imisozi itigitira imbere yawe.+
4 Kuva kera, nta wigeze abyumva cyangwa ngo abitege amatwi
Kandi nta jisho ryigeze ribona indi Mana itari wowe,
Dore waraturakariye igihe twakomezaga gukora ibyaha,+
Twamaze igihe kinini tubikora.
None se ubwo dukwiriye gukizwa?
6 Twese twabaye nk’umuntu wanduye
Kandi ibikorwa byacu byo gukiranuka bimeze nk’umwenda wandujwe n’imihango.+
Twese tuzamera nk’ibibabi byenda kuma
Kandi ibyaha byacu bizadutwara nk’umuyaga.
7 Nta n’umwe uhamagara izina ryawe,
Nta wugira icyo akora ngo agufate,
Kuko utakomeje kutwitaho+
Kandi utuma dushira* kubera ibyaha byacu.
8 Ariko noneho Yehova, uri Papa.+
Turi ibumba nawe ukaba Umubumbyi wacu.+
Twese turi umurimo w’amaboko yawe.
Turakwinginze turebe, kuko twese turi abantu bawe.
10 Imijyi yawe yera yahindutse ubutayu.
Siyoni yahindutse ubutayu,
Yerusalemu ntigituwe.+
11 Inzu* yacu yera kandi nziza cyane,*
Iyo ba sogokuruza bagusingirizagamo,
Yatwitswe n’umuriro+
Kandi ibintu byose twakundaga byarangiritse.
12 None se Yehova, uzirengagiza ibyo byose ukomeze kwifata?
Ese uzakomeza guceceka maze ureke dukomeze kubabazwa bikabije?+