Abalewi
11 Hanyuma Yehova abwira Mose na Aroni ati: 2 “Mubwire Abisirayeli muti: ‘izi ni zo nyamaswa zo ku isi,* mushobora kurya:+ 3 Inyamaswa zose zifite ibinono bigabanyijemo kabiri kandi zuza,* ni zo mushobora kurya.
4 “‘Mu nyamaswa zuza n’izifite ibinono bigabanyijemo kabiri, izo mutagomba kurya ni izi: Ingamiya, kuko yuza ariko ikaba idafite ibinono bigabanyijemo kabiri. Izababere ikintu cyanduye.*+ 5 Impereryi,+ kuko yuza ariko ikaba idafite ibinono bigabanyijemo kabiri. Izababere ikintu cyanduye. 6 Urukwavu, kuko rwuza ariko rukaba rudafite ibinono bigabanyijemo kabiri. Muzajye mubona ko rwanduye. 7 Ingurube+ na yo izababere ikintu cyanduye, kuko ifite ibinono bigabanyijemo kabiri ariko ikaba ituza. 8 Ntimuzarye inyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo. Bizababere ibintu byanduye.+
9 “‘Mu bintu byose biba mu mazi, ibi ni byo mushobora kurya: Ibintu byose bigira amababa n’amagaragamba biba mu mazi, mu nyanja no mu migezi, mushobora kubirya.+ 10 Mu dusimba twose two mu mazi cyangwa ibinyabuzima byo mu mazi, ibyo mu nyanja no mu migezi bitagira amababa n’amagaragamba, bizababere ibintu byanduye. 11 Rwose mujye mubona ko byanduye. Ntimuzarye inyama zabyo+ kandi intumbi zabyo mujye mubona ko zanduye. 12 Ikintu cyose cyo mu mazi kitagira amababa n’amagaragamba, mujye mubona ko cyanduye.
13 “‘Mu biguruka, ibyo mutagomba kurya kandi mugomba kubona ko byanduye cyane ni ibi: Kagoma,+ itanangabo, inkongoro yirabura,+ 14 icyaruzi gitukura n’icyaruzi cyirabura n’amoko yabyo yose, 15 ibikona byose n’amoko yabyo yose, 16 otirishe,* igihunyira, nyiramurobyi n’agaca n’amoko yako yose, 17 igihunyira gito, sarumfuna n’igihunyira cy’amatwi maremare, 18 isapfu, inzoya n’inkongoro, 19 igishondabagabo n’uruyongoyongo n’amoko yarwo yose, samusure n’agacurama. 20 Udusimba twose dufite amababa tugenza amaguru ane, mujye mubona ko twanduye.
21 “‘Mu dusimba dufite amababa tugenza amaguru ane, mushobora kurya gusa udufite amaguru abiri asumba ayandi dutarukisha ku butaka. 22 Dore utwo mushobora kurya muri two: Inzige nk’uko amoko yazo ari, isenene+ nk’uko amoko yazo ari, amajeri nk’uko amoko yayo ari n’ibihore nk’uko amoko yabyo ari. 23 Utundi dusimba twose dufite amababa tw’amaguru ane, mujye mubona ko twanduye. 24 Utwo dusimba dushobora kubanduza. Umuntu wese uzakora ku ntumbi yatwo, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+ 25 Umuntu wese uzaterura intumbi yatwo, azamese imyenda ye+ kandi muzabone ko yanduye ageze nimugoroba.
26 “‘Inyamaswa yose ifite ibinono bitagabanyijemo kabiri kandi ikaba ituza, mujye mubona ko yanduye. Umuntu wese uzayikoraho mujye mubona ko yanduye.+ 27 Mu nyamaswa zose zigenza amaguru ane, izigenza amajanja zose mujye mubona ko zanduye. Uzakora ku ntumbi zazo wese, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba. 28 Umuntu wese uzaterura intumbi zazo azamese imyenda ye,+ kandi mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+ Mujye mubona ko izo nyamaswa zanduye.
29 “‘Mu dusimba tugenda ku isi, utu ni two mugomba kubona ko twanduye: Ifuku, imbeba,+ umuserebanya, 30 icyugu, umuserebanya munini, igihangara, umuserebanya wo ku musenyi n’uruvu. 31 Utwo ni two dusimba mugomba kubona ko twanduye.+ Umuntu wese uzakora ku ntumbi yatwo, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+
32 “‘Ikintu cyose utwo dusimba tuzagwaho twapfuye mujye mubona ko cyanduye, cyaba igikoresho kibajwe mu giti cyangwa umwenda cyangwa uruhu cyangwa umufuka. Niba icyo gikoresho gisanzwe gikoreshwa, kizatumbikwe mu mazi. Mujye mubona ko cyanduye kigeze nimugoroba, hanyuma mubone ko kitanduye. 33 Utwo dusimba nitugwa mu gikoresho cy’ibumba, muzakimene. Kandi ikintu cyose kizaba kirimo mujye mubona ko cyanduye.+ 34 Ibiribwa byose bizatarukirwa n’amazi avuye muri icyo gikoresho mujye mubona ko byanduye, n’ikinyobwa cyose kizaba kiri muri icyo gikoresho mujye mubona ko cyanduye. 35 Ikintu cyose intumbi zatwo zizagwaho mujye mubona ko cyanduye. Yaba ifuru cyangwa amashyiga, bizamenwe. Mujye mubona ko byanduye kandi ntimuzongere kubikoresha. 36 Isoko y’amazi cyangwa ikigega cy’amazi iyo ntumbi iguyemo, ni byo byonyine muzakomeza kubona ko bitanduye. Ariko umuntu wese ukora ku ntumbi zatwo mujye mubona ko yanduye. 37 Intumbi yatwo nigwa ku mbuto zo gutera, izo mbuto ntimuzabone ko zanduye. 38 Ariko niba izo mbuto zashyizweho amazi maze hakagira igice cy’intumbi yatwo kizigwaho, mujye mubona ko zanduye.
39 “‘Nihagira inyamaswa mu zo mwemererwa kurya yipfusha, umuntu agakora ku ntumbi yayo, mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+ 40 Umuntu wese uzarya ku ntumbi yayo, azamese imyenda ye kandi mujye mubona ko yanduye ageze nimugoroba.+ Umuntu wese uzaterura iyo ntumbi azamese imyenda ye kandi muzabone ko yanduye ageze nimugoroba. 41 Udusimba twose tugenda ku butaka, mujye mubona ko twanduye cyane.+ Ntitukaribwe. 42 Udusimba twose dukururuka, utugendesha amaguru ane cyangwa utugenda ku butaka dufite amaguru menshi ntimuzaturye kuko twanduye cyane.+ 43 Ntimukiyanduze murya utwo dusimba twose tugenda ku butaka. Rwose ntimukatwiyandurishe.+ 44 Ndi Yehova Imana yanyu.+ Mujye muba abantu bera+ kuko nanjye ndi uwera.+ Ntimukiyandurishe udusimba twose tugenda ku butaka. 45 Ni njye Yehova wabavanye mu gihugu cya Egiputa kugira ngo mbabere Imana.+ Mujye muba abantu bera+ kuko nanjye ndi uwera.+
46 “‘Iryo ni ryo tegeko rirebana n’inyamaswa n’ibiguruka n’ibifite ubuzima biba mu mazi n’udusimba twose tugenda ku butaka, 47 kugira ngo mubashe gutandukanya ibyanduye n’ibitanduye, inyamaswa ziribwa n’izitaribwa.’”+