Ibyakozwe n’intumwa
7 Nuko umutambyi mukuru arabaza ati: “Ese ibyo bintu ni ukuri koko?” 2 Sitefano arasubiza ati: “Bavandimwe, ba nyakubahwa, nimwumve. Imana ikomeye yabonekeye sogokuruza Aburahamu igihe yari muri Mezopotamiya, mbere y’uko ajya gutura i Harani,+ 3 iramubwira iti: ‘va mu gihugu cyawe no muri bene wanyu, ujye mu gihugu nzakwereka.’+ 4 Nuko ava mu gihugu cy’Abakaludaya, ajya gutura i Harani. Igihe yari muri icyo gihugu, papa we yarapfuye,+ maze Imana imutegeka kwimuka akaza gutura muri iki gihugu ari na cyo namwe mutuyemo ubu.+ 5 Icyakora ntiyamuhaye umurage* uwo ari wo wose, habe n’aho gukandagiza ikirenge. Ahubwo yamusezeranyije ko yari kuzamuha iki gihugu, hanyuma ikagiha n’abazamukomokaho,+ nubwo icyo gihe yari ataragira umwana. 6 Nanone kandi, Imana yavuze ko abari kuzamukomokaho bari kuzajya kuba mu gihugu kitari icyabo, kandi ko abo muri icyo gihugu bari kuzabakoresha imirimo ivunanye cyane, bakabababaza* mu gihe cy’imyaka 400.+ 7 Imana yaravuze iti: ‘icyo gihugu kizabagira abacakara, nzagicira urubanza,+ kandi nyuma y’ibyo bazavayo maze bankorere umurimo wera aha hantu.’+
8 “Nanone yamuhaye isezerano ryo gukebwa.*+ Nuko abyara Isaka+ maze amukeba ku munsi wa munani,+ hanyuma Isaka abyara Yakobo, Yakobo abyara abatware b’imiryango 12. 9 Nuko abo batware b’imiryango bagirira Yozefu ishyari,+ bamugurisha muri Egiputa.+ Ariko Imana yari kumwe na we,+ 10 kandi yaramukijije mu bibazo byose yahuye na byo, imuha ubwenge kandi ituma Farawo umwami wa Egiputa amukunda. Nuko amushyiraho ngo ajye agenzura ibyo muri Egiputa byose n’ibyo mu rugo rwe byose.+ 11 Ariko inzara itera muri Egiputa hose n’i Kanani, ndetse iba nyinshi cyane, ku buryo ba sogokuruza babuze ibyokurya.+ 12 Nuko Yakobo yumva ko muri Egiputa hariyo ibyokurya,* maze yohereza abahungu be ku nshuro ya mbere.+ 13 Ku nshuro ya kabiri, Yozefu yabwiye abavandimwe be uwo ari we, maze Farawo amenya abo mu muryango wa Yozefu.+ 14 Nuko Yozefu atumaho papa we Yakobo na bene wabo bose ngo bave i Kanani.+ Bose hamwe bari abantu 75.+ 15 Yakobo aramanuka ajya muri Egiputa.+ Nyuma yaho yaje gupfa,+ n’abahungu be barapfa.+ 16 Amagufwa yabo yajyanywe i Shekemu bayashyingura mu mva Aburahamu yari yaraguze n’abahungu ba Hamori, i Shekemu.+
17 “Igihe Imana yari hafi gusohoza isezerano yagiranye na Aburahamu, abantu bariyongereye cyane baba benshi muri Egiputa. 18 Nyuma yaho Egiputa yatangiye gutegekwa n’undi mwami utari uzi Yozefu.+ 19 Uwo mwami yakoresheje amayeri kugira ngo arwanye ba sogokuruza, kandi arenganya ababyeyi abahatira guta impinja zabo kugira ngo zitabaho.+ 20 Muri icyo gihe ni bwo Mose yavutse, kandi Imana yabonaga ko ari mwiza. Nuko amara amezi atatu arererwa mu nzu ya papa we.+ 21 Ariko bamaze kumuta,+ umukobwa wa Farawo aramufata aramujyana, amurera nk’umwana we bwite.+ 22 Nuko Mose yigishwa ubwenge bwose bw’Abanyegiputa. Mu by’ukuri, yagaragazaga imbaraga mu byo yakoraga no mu byo yavugaga.+
23 “Amaze kugira imyaka 40, yagize igitekerezo* cyo kujya kureba* uko abavandimwe be b’Abisirayeli bamerewe.+ 24 Nuko abonye umuntu warenganywaga, aramutabara maze yica Umunyegiputa, kugira ngo arengere uwo wagirirwaga nabi. 25 Yatekerezaga ko abavandimwe be bari gusobanukirwa ko Imana yari igiye kumukoresha maze akabakiza, ariko ntibabisobanukirwa. 26 Ku munsi ukurikiyeho, yabonye Abisirayeli babiri barwana agerageza kubafasha ngo biyunge arababwira ati: ‘mwa bagabo mwe, muri abavandimwe. Kuki mugirirana nabi?’ 27 Ariko uwarenganyaga mugenzi we aramusunika aramubwira ati: ‘ni nde wagushyizeho ngo utubere umuyobozi n’umucamanza? 28 Ese urashaka kunyica nk’uko wishe wa Munyegiputa?’ 29 Mose abyumvise arahunga, ajya gutura mu gihugu cy’Abamidiyani, abyarirayo abahungu babiri.+
30 “Nuko imyaka 40 ishize, umumarayika amubonekera mu butayu bwo hafi y’Umusozi wa Sinayi, mu gihuru cy’amahwa cyaka cyane.+ 31 Mose abibonye biramutangaza cyane. Ariko ahegereye ngo arebe ibyo ari byo, yumva ijwi rya Yehova* rigira riti: 32 ‘ndi Imana ya ba sogokuruza banyu, Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo.’+ Nuko Mose agira ubwoba bwinshi aratitira, ntiyatinyuka gukomeza ngo arebe ibyo ari byo. 33 Yehova aramubwira ati: ‘kuramo inkweto kuko aho hantu uhagaze ari ahera. 34 Nabonye rwose ukuntu abantu banjye bari muri Egiputa barengana. Numvise ukuntu bataka+ kandi ngiye kubakiza.* None rero, ngiye kugutuma muri Egiputa.’ 35 Mose bari baramwanze bavuga bati: ‘ni nde wagushyizeho ngo utubere umuyobozi n’umucamanza?’+ Ariko ni we Imana+ yatumye ngo abe umuyobozi n’umutabazi, ikoresheje umumarayika wamubonekeye mu gihuru cy’amahwa. 36 Uwo mugabo ni we wabakuyeyo,+ amaze gukorera ibitangaza n’ibimenyetso muri Egiputa,+ mu Nyanja Itukura+ no mu butayu, mu gihe cy’imyaka 40.+
37 “Uwo Mose ni we wabwiye Abisirayeli ati: ‘Imana izabaha umuhanuzi umeze nkanjye imukuye mu bavandimwe banyu.’+ 38 Uwo ni we wabanaga n’Abisirayeli mu butayu, ari kumwe n’umumarayika+ wavuganiye na we+ ku Musozi wa Sinayi hamwe na ba sogokuruza, kandi yahawe ubutumwa bw’Imana bufite imbaraga kugira ngo abutugezeho.+ 39 Ba sogokuruza banze kumwumvira, ahubwo bavuga ko batamushaka.+ Ni nkaho bisubiriye muri Egiputa mu mitima yabo.+ 40 Babwiye Aroni bati: ‘dukorere imana zo kutuyobora, kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.’+ 41 Nuko muri iyo minsi bakora ikigirwamana cy’ikimasa, maze bagitambira igitambo kandi batangira kwishimira icyo kigirwamana bakoze.+ 42 Hanyuma Imana irahindukira irabareka, basenga ibintu byose byo mu kirere,*+ nk’uko byanditswe mu gitabo cy’abahanuzi ngo: ‘mwa Bisirayeli mwe, si njye mwabagiye amatungo ngo munture n’ibitambo mu gihe cy’imyaka 40 mwamaze mu butayu. 43 Ahubwo mwagendanaga ihema ry’igishushanyo+ cy’imana yitwa Moloki* n’igishushanyo cy’inyenyeri y’imana yitwa Refani, mukaba mwarabikoze kugira ngo mubisenge. Ni yo mpamvu nzabavana aho mutuye nkabarenza i Babuloni.’+
44 “Igihe ba sogokuruza bari mu butayu bari bafite ihema ryagaragazaga ko Imana iri kumwe na bo. Imana ni yo yari yarahaye Mose amabwiriza yo kuryubaka. Yari kuryubaka akurikije ibyo yari yabonye.+ 45 Nyuma yaho abana babo bararihawe, maze na bo barizana bari kumwe na Yosuwa, baryinjirana mu gihugu bari bamaze kwigarurira,+ kuko Imana yari imaze kwirukana+ abari bagituyemo. Aho ni ho ryagumye kugeza mu gihe cya Dawidi. 46 Imana yishimiye Dawidi, kandi Dawidi yashakaga kubakira Imana ya Yakobo.+ 47 Ariko Salomo ni we wayubakiye inzu.+ 48 Icyakora, Isumbabyose ntitura mu mazu yubatswe n’amaboko,+ nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi ngo: 49 ‘Yehova aravuze ati: “ijuru ni intebe yanjye y’Ubwami,+ naho isi ikaba aho nkandagiza ibirenge.+ None se muzanyubakira inzu imeze ite? Cyangwa ahantu naruhukira ni he? 50 Ese ukuboko kwanjye si ko kwaremye ibyo byose?”’+
51 “Mwa bantu mwe mutumva! Mufunga amatwi kandi mukanga guhindura imitekerereze yanyu. Buri gihe murwanya umwuka wera. Ibyo ba sogokuruza banyu bakoze, namwe ni byo mukora.+ 52 Ni uwuhe muhanuzi ba sogokuruza banyu batatoteje?+ Mu by’ukuri, bishe ababatangarije mbere y’igihe ibyo kuza kwa wa mukiranutsi,+ uwo ubu mwagambaniye mukamwica.+ 53 Mwahawe Amategeko yatanzwe n’abamarayika,+ ariko ntimwayakurikije.”
54 Nuko babyumvise bagira umujinya mwinshi, maze batangira guhekenya amenyo. 55 Ariko Sitefano yuzura umwuka wera, areba mu ijuru maze abona ubwiza bw’Imana burabagirana, abona na Yesu ahagaze iburyo bw’Imana.+ 56 Aravuga ati: “Dore mbonye ijuru rikingutse n’Umwana w’umuntu+ ahagaze iburyo bw’Imana.”+ 57 Babyumvise barasakuza cyane, bipfuka amatwi, maze bose bamwiroheraho icyarimwe. 58 Bamaze kumujugunya hanze y’umujyi, bamutera amabuye.+ Abamushinje+ bashyira imyitero yabo imbere y’umusore witwaga Sawuli.+ 59 Igihe bateraga Sitefano amabuye, yaratakambye maze aravuga ati: “Mwami Yesu, nguhaye ubuzima bwanjye.” 60 Hanyuma arapfukama arangurura ijwi aravuga ati: “Yehova, iki cyaha ntukibabareho.”+ Amaze kuvuga atyo, arapfa.