Abalewi
19 Yehova yongera kubwira Mose ati: 2 “Vugana n’Abisirayeli bose, ubabwire uti: ‘mujye muba abantu bera kuko nanjye Yehova Imana yanyu ndi uwera.+
3 “‘Buri wese muri mwe ajye yubaha papa we+ na mama we, kandi mujye mwubahiriza amasabato yanjye.+ Ndi Yehova Imana yanyu. 4 Ntimugasenge imana zitagira umumaro,+ kandi ntimuzicurire ibigirwamana.+ Ndi Yehova Imana yanyu.
5 “‘Nimutambira Yehova igitambo gisangirwa,*+ muzagitambe nk’uko mwabitegetswe, kugira ngo cyemerwe.+ 6 Ku munsi mwatambyeho igitambo mujye muhita mukirya, mukirye no ku munsi ukurikiyeho. Ariko ibizasigara bikageza ku munsi wa gatatu bizajye bitwikwa.+ 7 Nikiramuka kiriwe ku munsi wa gatatu, kizaba cyangiritse. Ntikizemerwa. 8 Umuntu uzakiryaho azahanwa azira icyaha cye kuko azaba yanduje* ikintu cyera cya Yehova. Uwo muntu azicwe.
9 “‘Nimusarura imyaka yeze mu gihugu cyanyu, ntimugasarure imyaka yo ku mpera z’imirima yanyu ngo muyimareho, kandi ntimuzatoragure* imyaka izaba yarasigaye mu murima.+ 10 Ntuzasarure imizabibu izaba yarasigaye mu ruzabibu rwawe, kandi ntuzatoragure imizabibu yahungutse ikagwa hasi. Uzayisigire umukene+ n’umunyamahanga. Ndi Yehova Imana yanyu.
11 “‘Ntimukibe,+ ntimukabeshye+ kandi ntihakagire uriganya mugenzi we. 12 Ntimukarahire mu izina ryanjye muvuga ibinyoma,+ kugira ngo mudashyira ikizinga ku izina ry’Imana yanyu. Ndi Yehova. 13 Ntukambure mugenzi wawe utwe umuriganyije,+ kandi ntukibe.+ Ntukararane ibihembo by’umukozi wagukoreye ngo ugeze mu gitondo.+
14 “‘Ntukifurize ibyago umuntu ufite ubumuga bwo kutumva kandi ntugashyire igisitaza imbere y’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.+ Ujye utinya Imana yawe.+ Ndi Yehova.
15 “‘Ntimukagire uwo murenganya mu rubanza. Ntukabere umukene cyangwa ngo utoneshe umuntu ukomeye.+ Ujye ucira mugenzi wawe urubanza rutabera.
16 “‘Ntukagendagende hirya no hino ugamije gusebanya.+ Ntukiyemeze kumena amaraso ya mugenzi wawe.*+ Ndi Yehova.
17 “‘Ntukangire umuvandimwe wawe mu mutima.+ Ujye ucyaha mugenzi wawe,+ kugira ngo mwembi mutabarwaho icyaha.
18 “‘Ntukihorere+ cyangwa ngo ugirire inzika mugenzi wawe. Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.+ Ndi Yehova.
19 “‘Mujye mwumvira amategeko yanjye. Ntukabangurire itungo* ryawe ku ryo bidahuje ubwoko. Ntukabibe mu murima wawe imbuto z’ubwoko bubiri bunyuranye,+ kandi ntukambare umwenda uboshywe mu budodo bw’ubwoko bubiri buvanze.+
20 “‘Umugabo nagirana imibonano mpuzabitsina n’umukobwa kandi uwo mukobwa akaba ari umuja warambagijwe n’undi mugabo, ariko akaba ataracunguwe* cyangwa ngo ahabwe umudendezo, hazatangwe igihano. Icyakora ntibazicwe kuko uwo muja azaba atarahawe umudendezo. 21 Uwo mugabo azazanire Yehova igitambo cyo gukuraho icyaha hafi y’umuryango w’ihema ryo guhuriramo n’Imana. Azazane isekurume* y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo cyo gukuraho icyaha.+ 22 Umutambyi azafate iyo mfizi y’intama yo gutamba ngo ibe igitambo cyo gukuraho icyaha, ayimutangire kugira ngo Yehova amubabarire icyaha yakoze. Azaba ababariwe icyaha cye.
23 “‘Nimugera mu gihugu mugatera ibiti byera imbuto ziribwa, imbuto zabyo zizaba zanduye.* Ntimuzazirye. Hazashire imyaka itatu zanduye kandi ntimuzazirye. Ntizigomba kuribwa. 24 Ariko mu mwaka wa kane, imbuto zabyo zose zizaba ari izera. Muzaziture Yehova mwishimye.+ 25 Mu mwaka wa gatanu muzarye imbuto zabyo, kandi mujye muzisarura ziyongere ku musaruro musanganywe. Ndi Yehova Imana yanyu.
26 “‘Ntimukarye ikintu kirimo amaraso.+
“‘Ntimukaraguze cyangwa ngo mukore ibikorwa by’ubumaji.+
27 “‘Ntimukajye mwiyogoshesha umusatsi wo ku mpande, kandi ntimukiyogoshe impera z’ubwanwa.*+
28 “‘Ntimukikebagure muririra umuntu wapfuye,+ kandi ntimukishushanye ku mubiri.* Ndi Yehova.
29 “‘Ntugateshe agaciro umukobwa wawe umuhindura indaya,+ kugira ngo igihugu cyawe kitazandura bitewe n’ubusambanyi.+
30 “‘Mujye mwubahiriza amasabato yanjye,+ kandi mujye mwubaha* ihema ryanjye ryera. Ndi Yehova.
31 “‘Ntimukajye kureba abavugana n’abapfuye*+ kandi ntimukajye gushaka abapfumu+ kugira ngo batabanduza. Ndi Yehova Imana yanyu.
32 “‘Jya wubaha umuntu ugeze mu zabukuru,+ umuhe icyubahiro kandi utinye Imana yawe.+ Ndi Yehova.
33 “‘Ntimuzagirire nabi umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu.+ 34 Umunyamahanga utuye muri mwe muzamufate nk’Umwisirayeli.+ Kandi mujye mumukunda nk’uko mwikunda, kuko namwe mwabaye abanyamahanga mu gihugu cya Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.
35 “‘Mujye muba inyangamugayo igihe mupima uburebure, uburemere cyangwa mupima ibisukika.+ 36 Mujye mugira iminzani itabeshya kandi yujuje ibipimo. Mujye mugira ibipimo byuzuye.*+ Ndi Yehova Imana yanyu, yabakuye mu gihugu cya Egiputa. 37 Muzumvire amategeko yanjye n’amabwiriza yanjye yose kandi muzakore ibihuje na yo.+ Ndi Yehova.’”