Zaburi
Indirimbo y’agahinda Dawidi yaririmbiye Yehova, ku birebana n’amagambo ya Kushi w’Umubenyamini.
7 Yehova Mana yanjye, ni wowe nahungiyeho.+
Ntabara unkize abantoteza bose.+
3 Yehova Mana yanjye, niba hari ikosa nakoze,
Cyangwa hakaba hari ikibi nakoze,
4 Niba naragiriye nabi uwangiriye neza,+
Cyangwa niba naratwaye ibintu by’umwanzi wanjye nta mpamvu,*
5 Umwanzi wanjye azankurikire amfate,
Ankandagirire hasi,
Kandi atume ntakaza icyubahiro cyanjye. (Sela)
6 Yehova, hagurukana uburakari bwawe.
Haguruka urwanye abanzi banjye bandakariye.+
Haguruka untabare, kandi utegeke ko ubutabera bwubahirizwa.+
7 Reka ibihugu bigukikize,
Maze uhite ubirwanya uturutse mu ijuru.
8 Yehova azacira abantu urubanza.+
Yehova, ncira urubanza ruhuje no gukiranuka kwanjye,
Kandi uruce ukurikije ubudahemuka bwanjye.+
9 Ndakwinginze, hagarika ibikorwa bibi by’abantu babi,+
Ahubwo ushyigikire umukiranutsi,+
Kuko uri Imana ikiranuka igenzura imitima+ n’ibitekerezo by’imbere cyane.*+
10 Imana ni ingabo inkingira,+ ni yo Mukiza wabakiranutsi.+
12 Iyo hagize uwanga kwihana,+ ityaza inkota yayo.+
Irega umuheto wayo ikitegura kurasa.+