Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Yedutuni.*+ Ni indirimbo ya Dawidi.
Nzafunga umunwa wanjye nywurinde,+
Igihe cyose nzaba ndi kumwe n’umuntu mubi.”
2 Naracecetse sinagira icyo mvuga.+
Nakomeje guceceka ndetse n’ibyiza sinabivuga,
Ariko numvaga mfite agahinda kenshi.
3 Umutima wanjye warababaye cyane.
Mu gihe nabitekerezagaho, numvise ari nkaho umuriro ungurumaniyemo.
Nuko ndavuga nti:
4 “Yehova, menyesha iherezo ryanjye,
Kandi umenyeshe uko iminsi nzamara ingana,+
Kugira ngo menye ukuntu mara igihe gito.
5 Iminsi yanjye wayigize mike.+
Igihe cyo kubaho kwanjye ni nk’ubusa imbere yawe.+
Mu by’ukuri nubwo umuntu yaba agaragara ko akomeye, ni umwuka gusa.+ (Sela)
6 Ni ukuri umuntu amara igihe gito nk’igicucu bugamamo izuba.
Akubita hirya no hino ariko nta cyo ageraho.
Arundanya ibintu atazi uzabisigarana.+
7 None se Yehova, ni iki nakwiringira?
Ni wowe wenyine niringiye.
8 Unkize ibyaha byanjye byose.+
Ntiwemere ko umuntu utagira ubwenge ansuzugura.
9 Nakomeje guceceka
Kandi sinashobora kubumbura akanwa kanjye,+
Kuko ari wowe watumye ibyo byose biba.+
10 Unkureho icyago wanteje.
Igihano cyawe cyamazemo imbaraga.
11 Ukosora umuntu kandi ukamuhanira amakosa ye.+
Wamazeho ibintu bye by’agaciro nk’uko udusimba tubigenza.
Ni ukuri umuntu ni ubusa.+ (Sela)
Ntiwirengagize amarira yanjye,
Kuko ndi umushyitsi iwawe.+
Ndi umugenzi wigendera nka ba sogokuruza bose.+
13 Reka kumpanga amaso kugira ngo nongere nishime,
Mbere y’uko mfa nkavaho.”