Igitabo cya kabiri cy’Abami
21 Manase+ yabaye umwami afite imyaka 12, amara imyaka 55 ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Hefusiba. 2 Yakoze ibyo Yehova yanga, akora n’ibintu bibi cyane byakorwaga n’abantu bo mu bihugu+ Yehova yari yarirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.+ 3 Yongeye kubaka ahantu hirengeye papa we Hezekiya yari yarashenye.+ Yubakiye Bayali ibicaniro, ashinga inkingi y’igiti*+ yo gusenga, akora nk’ibyo Ahabu umwami wa Isirayeli yari yarakoze.+ Nanone, yunamiye ingabo zose zo mu kirere* aranazikorera.+ 4 Yanubatse ibicaniro by’ibigirwamana mu nzu ya Yehova,+ iyo Yehova yari yaravuzeho ati: “I Yerusalemu ni ho nzashyira izina ryanjye.”+ 5 Yubakiye ibicaniro ingabo zose zo mu kirere+ mu mbuga zombi z’inzu ya Yehova.+ 6 Yatwitse umuhungu we, akora ibikorwa by’ubumaji, araraguza,+ ashyiraho abashitsi n’abapfumu.+ Yakoreye Yehova ibibi bikabije aramurakaza.
7 Manase yafashe igishushanyo kibajwe cy’inkingi y’igiti*+ basengaga, agishyira mu nzu y’Imana, kandi Yehova yari yarabwiye Dawidi na Salomo umuhungu we ati: “Muri iyi nzu no muri Yerusalemu, aho natoranyije mu miryango yose ya Isirayeli, nzahashyira izina ryanjye rihagume iteka ryose.+ 8 Nanone Abisirayeli nibumvira ibyo nabategetse byose,+ bagakurikiza n’Amategeko yose umugaragu wanjye Mose yabategetse, sinzongera gutuma bava mu gihugu nahaye ba sekuruza.”+ 9 Ariko banze kumvira, Manase akomeza kubashuka, bakora ibibi biruta ibyakorwaga n’abantu bari batuye mu bihugu Yehova yirukanye kugira ngo abituzemo Abisirayeli.+
10 Yehova yakomeje kuvuga akoresheje abagaragu be b’abahanuzi+ ati: 11 “Manase umwami w’u Buyuda yakoze ibyo bikorwa by’amahano byose, akora ibintu bibi cyane birenze n’ibyo Abamori+ bamubanjirije+ bakoze byose. Nanone yatumye abaturage bo mu Buyuda bakora icyaha bitewe n’ibigirwamana bye biteye iseseme.* 12 Ni yo mpamvu Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati: ‘ngiye guteza ibyago Yerusalemu+ n’u Buyuda, ku buryo uzabyumva wese azagira ubwoba bwinshi.*+ 13 Yerusalemu nzayipimisha umugozi bapimisha*+ nk’uwo napimishije Samariya,+ nyiringanize nkoresheje igikoresho cyo kuringaniza nakoresheje ndinganiza umuryango wa Ahabu.+ Nzahanagura Yerusalemu nyinoze, nk’uko umuntu ahanagura isorori akayinoza, yarangiza akayubika.+ 14 Nzata abasigaye bo mu murage wanjye+ ntume abanzi babo babatsinda kandi babasahurane n’ibintu byabo,+ 15 bitewe n’uko bakoze ibyo nanga bagakomeza kundakaza, uhereye igihe ba sekuruza bavaga muri Egiputa kugeza uyu munsi.’”+
16 Nanone Manase yishe abantu benshi abahoye ubusa, ku buryo amaraso yabo yayujuje i Yerusalemu, kuva ku ruhande rumwe kugera ku rundi,+ kandi ibyo byiyongeraga ku cyaha yari yarakoze cyatumye abaturage b’i Buyuda bakora ibyo Yehova yanga. 17 Andi mateka ya Manase, ni ukuvuga ibyo yakoze byose n’ibyaha bye, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. 18 Nuko Manase arapfa,* bamushyingura mu busitani bwo mu rugo rwe, ni ukuvuga mu busitani bwa Uza.+ Umuhungu we Amoni aramusimbura aba ari we uba umwami.
19 Amoni+ yabaye umwami afite imyaka 22, amara imyaka ibiri ategekera i Yerusalemu.+ Mama we yitwaga Meshulemeti, akaba yari umukobwa wa Harusi w’i Yotuba. 20 Yakoraga ibyo Yehova yanga nk’ibyo papa we Manase yari yarakoze.+ 21 Yiganye urugero rubi rwa papa we, akomeza gukorera ibigirwamana biteye iseseme papa we yakoreraga, kandi arabyunamira.+ 22 Yataye Yehova Imana ya ba sekuruza, ntiyakora ibyo Yehova ashaka.*+ 23 Hanyuma abagaragu b’umwami Amoni baramugambanira, bamwicira mu nzu ye. 24 Ariko abaturage bo muri icyo gihugu bishe abagambaniye Amoni bose, bashyiraho Yosiya umuhungu we ngo abe ari we umusimbura abe umwami.+ 25 Andi mateka ya Amoni, ni ukuvuga ibyo yakoze, byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda. 26 Nuko bamushyingura mu mva ye mu busitani bwa Uza+ maze umuhungu we Yosiya+ aramusimbura aba ari we uba umwami.