Yeremiya
36 Mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, Yehova yavuganye na Yeremiya aramubwira ati: 2 “Shaka umuzingo w’igitabo* wandikemo amagambo yose nakubwiye, mvuga ibizaba kuri Isirayeli n’u Buyuda+ n’ibihugu byose,+ uhereye ku munsi wa mbere navuganiyeho nawe, mu gihe cy’ubutegetsi bwa Yosiya kugeza uyu munsi.+ 3 Ahari wenda abo mu muryango wa Yuda bazumva ibyago byose nshaka kubateza maze bisubireho, buri wese areke imyifatire ye mibi, nanjye mbababarire ikosa ryabo n’icyaha cyabo.”+
4 Nuko Yeremiya ahamagara Baruki+ umuhungu wa Neriya maze Yeremiya amubwira amagambo yose Yehova yari yaramubwiye; Baruki ayandika mu muzingo w’igitabo.*+ 5 Yeremiya ategeka Baruki ati: “Kubera ko mfunzwe nkaba ntashobora kwinjira mu nzu ya Yehova, 6 ni wowe ugomba kugenda ugasoma mu ijwi rinini amagambo Yehova yambwiye, ayo nakubwiye ukayandika muri uyu muzingo. Uzayasomere abantu bose bari ku nzu ya Yehova ku munsi wo kwigomwa kurya no kunywa.* Ibyo bizatuma Abayuda bose baza baturutse mu mijyi yabo, bumva ibyo usoma. 7 Ahari wenda Yehova azumva ibyo basenga bamusaba kandi bisubireho buri wese areke imyifatire ye mibi, kuko Yehova yavuze ko afitiye aba bantu umujinya n’uburakari bwinshi cyane.”
8 Nuko Baruki umuhungu wa Neriya akora ibyo umuhanuzi Yeremiya yari yamutegetse byose. Asoma mu ijwi ryumvikana amagambo ya Yehova ari mu gitabo,* ayasomera mu nzu ya Yehova.+
9 Hanyuma mu mwaka wa gatanu w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu,+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa cyenda, abantu bose bari muri Yerusalemu n’abari baraje i Yerusalemu baturutse mu mijyi y’u Buyuda bose, batangaza ko bagiye kwigomwa kurya no kunywa imbere ya Yehova.+ 10 Nuko Baruki asoma mu ijwi rinini amagambo ya Yeremiya yari mu gitabo,* ayasomera mu nzu ya Yehova mu cyumba* cya Gemariya+ umuhungu wa Shafani+ umwanditsi,* mu rugo rwo haruguru, mu muryango w’irembo rishya ry’inzu ya Yehova,+ ayasoma abantu bose bumva.
11 Mikaya umuhungu wa Gemariya, umuhungu wa Shafani yumvise amagambo yose ya Yehova yasomwaga muri icyo gitabo,* 12 aramanuka ajya ku nzu* y’umwami, mu cyumba cy’umunyamabanga. Abatware* bose bari bicaye aho: Elishama+ wari umunyamabanga, Delaya umuhungu wa Shemaya, Elunatani+ umuhungu wa Akibori,+ Gemariya umuhungu wa Shafani, Sedekiya umuhungu wa Hananiya n’abandi batware bose. 13 Mikaya ababwira amagambo yose yari yumvise, igihe Baruki yasomeraga abantu amagambo yo muri icyo gitabo.*
14 Nuko abatware bose batuma Yehudi umuhungu wa Netaniya, umuhungu wa Shelemiya, umuhungu wa Kushi kuri Baruki bati: “Fata umuzingo wasomeye abantu maze uze.” Baruki umuhungu wa Neriya afata uwo muzingo ajya kubareba. 15 Baramubwira bati: “Icara udusomere mu ijwi ryumvikana.” Nuko Baruki arawubasomera.
16 Bakimara kumva ayo magambo, barebana bafite ubwoba maze babwira Baruki bati: “Tugomba kubwira umwami ayo magambo yose.” 17 Nuko babaza Baruki bati: “Turakwinginze, tubwire uko wanditse ayo magambo yose. Ese ni we wayakubwiraga?” 18 Baruki arabasubiza ati: “Yambwiye ayo magambo yose, nanjye nyandikisha wino* muri iki gitabo.”* 19 Abo batware babwira Baruki bati: “Wowe na Yeremiya nimugende mwihishe kandi ntihagire umenya aho muri.”+
20 Nuko uwo muzingo bawubika mu cyumba cya Elishama wari umunyamabanga maze bajya kureba umwami mu rugo, bamubwira amagambo yose bari bumvise.
21 Hanyuma umwami atuma Yehudi+ kuzana wa muzingo. Yehudi aragenda awukura mu cyumba cya Elishama wari umunyamabanga, awusomera umwami n’abatware bose bari bahagaze iruhande rw’umwami. 22 Icyo gihe hari mu kwezi kwa cyenda,* kandi umwami yari yicaye mu nzu abamo mu mezi y’imbeho n’umuriro waka mu ziko imbere ye. 23 Iyo Yehudi yabaga amaze gusoma ibice bitatu cyangwa bine, umwami yacaga ibyo bice amaze gusoma akoresheje icyuma cy’umunyamabanga, akabijugunya mu muriro. Ibyo yakomeje kubikora kugeza igihe umuzingo wose washiriye mu muriro. 24 Ntibigeze bagira ubwoba kandi yaba umwami n’abagaragu be bose bumvaga ayo magambo yose, ntibigeze baca imyenda bari bambaye. 25 Nubwo Elunatani,+ Delaya+ na Gemariya+ binginze umwami ngo areke gutwika uwo muzingo, ntiyigeze abumva. 26 Nanone umwami yategetse Yerameli umuhungu w’umwami, Seraya umuhungu wa Aziriyeli na Shelemiya umuhungu wa Abudeli, ngo bafate umwanditsi Baruki n’umuhanuzi Yeremiya, ariko Yehova akomeza kubahisha.+
27 Nyuma y’aho umwami atwikiye umuzingo warimo amagambo Baruki yanditse abibwiwe na Yeremiya, Yehova yongeye kubwira Yeremiya+ ati: 28 “Fata undi muzingo wandikemo amagambo yose yari mu muzingo wa mbere, uwo Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.+ 29 Kandi uzavuge ibihereranye na Yehoyakimu umwami w’u Buyuda uti: ‘Yehova aravuga ati: “watwitse uwo muzingo, uravuga uti: ‘kuki wanditsemo ngo: “umwami w’i Babuloni azaza arimbure iki gihugu kandi azatuma gishiramo abantu n’amatungo”?’+ 30 Ni yo mpamvu Yehova yavuze ibizaba kuri Yehoyakimu umwami w’u Buyuda ati: ‘mu bamukomokaho nta n’umwe uzicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi.+ Umurambo we uzajugunywa hanze wicwe n’icyokere ku manywa kandi wicwe n’imbeho nijoro.+ 31 We n’abamukomokaho n’abagaragu be, nzabahanira icyaha cyabo kandi bo n’abaturage b’i Yerusalemu n’abantu b’i Buyuda nzabateza ibyago byose navuze ko nzabateza,+ ariko bakanga kumva.’”’”+
32 Nuko Yeremiya afata undi muzingo awuha umwanditsi+ Baruki umuhungu wa Neriya, awandikamo amagambo yose Yeremiya amubwiye, yari mu gitabo* Yehoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.+ Yongeyemo n’andi magambo menshi ameze nka yo.