Zaburi
96 Muririmbire Yehova indirimbo nshya.+
Isi yose niririmbire Yehova.+
2 Muririmbire Yehova, musingize izina rye.
Buri munsi mujye muvuga ubutumwa bwiza bw’ukuntu akiza.+
4 Yehova arakomeye cyane kandi akwiriye gusingizwa cyane.
Ateye ubwoba kurusha izindi mana zose.
6 Afite ububasha n’icyubahiro.+
Imbaraga n’ubwiza biri mu rusengero rwe.+
7 Mwa miryango yo mu isi mwese mwe, muhe Yehova ibimukwiriye.
Muhe Yehova ibimukwiriye kuko afite icyubahiro n’imbaraga.+
8 Muhe Yehova icyubahiro gikwiriye izina rye.+
Muze mu nzu ye* muzanye impano.
9 Musenge Yehova* mwambaye imyenda igaragaza ko muri abantu bera.*
Mwebwe mwese abatuye ku isi nimumutinye.
10 Mubwire abantu bose muti: “Yehova yabaye Umwami.+
Isi na yo yarashimangiwe ku buryo idashobora kunyeganyega.
Azacira abantu bo ku isi imanza zikiranuka.”+
11 Ijuru nirinezerwe n’isi yishime.
Inyanja n’ibiyirimo byose bihinde nk’inkuba.+
12 Imisozi n’ibiyiriho nibyishime.+
Aje gucira isi urubanza.