Igitabo cya kabiri cy’Abami
5 Namani wari umugaba w’ingabo z’umwami wa Siriya, yari umuntu ukomeye kandi wubahwaga na shebuja, kuko ari we Yehova yakoresheje agatuma Siriya itsinda abanzi bayo. Yari umusirikare w’intwari nubwo yari arwaye ibibembe.* 2 Igihe kimwe Abasiriya bateye muri Isirayeli bavanayo umwana w’umukobwa bamushyira umugore wa Namani amugira umuja. 3 Nuko abwira nyirabuja ati: “Databuja aramutse agiye kureba umuhanuzi+ w’i Samariya, yamukiza ibibembe.”+ 4 Aragenda abwira* umwami wa Siriya ibyo uwo mukobwa bakuye muri Isirayeli yavuze.
5 Umwami wa Siriya abwira Namani ati: “Genda, nanjye ndoherereza ibaruwa umwami wa Isirayeli.” Nuko aragenda ajyana ibiro 342 by’ifeza,* ibiceri bya zahabu 6.000, n’imyenda 10 yo guhinduranya. 6 Agenda ashyiriye umwami wa Isirayeli ibaruwa ivuga ngo: “Nohereje Namani umugaragu wanjye azanye n’iyi baruwa kugira ngo umukize ibibembe.” 7 Umwami wa Isirayeli amaze gusoma iyo baruwa ahita aca imyenda yari yambaye, aravuga ati: “Ese ndi Imana ku buryo nica ngakiza?+ Urabona uriya mwami ngo aranyoherereza umuntu ngo mukize ibibembe! Uyu muntu arashaka kunyiyenzaho!”
8 Ariko Elisa, umuntu w’Imana y’ukuri, amenye ko umwami wa Isirayeli yaciye imyenda ye, ahita yohereza umuntu ngo amubwire ati: “Kuki waciye imyenda wambaye? Munyoherereze amenye ko muri Isirayeli hari umuhanuzi.”+ 9 Nuko Namani azana n’amafarashi ye n’amagare ye y’intambara ahagarara ku muryango w’inzu ya Elisa. 10 Ariko Elisa yohereza umuntu ngo amubwire ati: “Jya kuri Yorodani+ wiyuhagiremo inshuro zirindwi.+ Uri bukire ibibembe, umubiri wawe usubire nk’uko wahoze. 11 Namani abyumvise ararakara cyane, atangira kugenda avuga ati: “Njye nibwiraga nti: ‘ari busohoke ahagarare imbere yanjye yambaze izina rya Yehova Imana ye, agende anyuza ikiganza aharwaye maze ibibembe bikire.’ 12 Mbese inzuzi z’i Damasiko,+ ni ukuvuga Abana na Farupari, ntiziruta amazi yo muri Isirayeli yose? Ese sinaziyuhagiramo ngakira?” Nuko arakata agenda arakaye.
13 Abagaragu be baramwegera baramubwira bati: “Mubyeyi, iyo uyu muhanuzi agusaba ikintu gikomeye ntiwari kugikora? None kukubwira ngo: ‘genda wiyuhagire ukire ni byo bikunaniye’?” 14 Aramanuka yibira muri Yorodani inshuro zirindwi nk’uko umuntu w’Imana y’ukuri yabimubwiye,+ akira ibibembe,+ umubiri we uhinduka nk’uw’umwana w’umuhungu.+
15 Nuko agaruka kureba umuntu w’Imana y’ukuri+ ari kumwe n’abamurinda* bose, amuhagarara imbere aramubwira ati: “Ubu noneho menye ko ku isi hose nta yindi Mana ibaho itari iyo muri Isirayeli.+ None ndakwinginze, emera iyi mpano* njye umugaragu wawe nguhaye.” 16 Ariko Elisa aramubwira ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova Imana nkorera* ko ntari buyemere.”+ Namani yinginga Elisa ngo yemere iyo mpano ariko akomeza kwanga. 17 Nuko Namani aramubwira ati: “Ubwo uyanze, njye umugaragu wawe umpe igitaka cyo muri iki gihugu cyakwikorerwa n’inyumbu* ebyiri, kuko nta zindi mana nzongera gutambira igitambo gitwikwa n’umuriro cyangwa ikindi gitambo, uretse Yehova. 18 Ariko hari ikintu nifuza ko Yehova yajya ambabarira, njye umugaragu wawe. Iyo databuja agiye mu rusengero rwa Rimoni kumwunamira, yishingikiriza ku kuboko kwanjye, nanjye bikaba ngombwa ko mfukama mu rusengero rwa Rimoni. Ndakwinginze, nimfukama mu rusengero rwa Rimoni, Yehova ajye ambabarira.” 19 Elisa aramubwira ati: “Genda amahoro.” Namani amaze kugenda, ariko ataragera kure, 20 Gehazi+ wari umugaragu wa Elisa, umuntu w’Imana y’ukuri,+ aribwira ati: “Koko databuja yanze gufata ibyo uriya Musiriya Namani+ yamuzaniye, aramureka aragenda! Ndahiriye imbere ya Yehova Imana ko ngiye kumukurikira nkagira icyo mwisabira.” 21 Nuko Gehazi yiruka kuri Namani maze Namani abonye umuntu umwiruka inyuma, ahita ava ku igare rye ajya guhura na we aramubaza ati: “Ni amahoro?” 22 Gehazi aramubwira ati: “Ni amahoro. Databuja aranyohereje ngo nkubwire nti: ‘nonaha hari abasore babiri bangezeho baturutse mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu. Ni abana b’abahanuzi.* None ndakwinginze, bampere ibiro 34* by’ifeza n’imyenda ibiri yo guhinduranya.’”+ 23 Namani aramubwira ati: “Oya, ahubwo reka nguhe ibiro 64* by’ifeza.” Akomeza kwinginga Gehazi,+ amushyirira ibiro 64 by’ifeza mu mifuka ibiri, n’imyenda ibiri yo guhinduranya, abiha abagaragu be babiri barabimutwaza.
24 Gehazi ageze muri Ofeli,* ahita abaka ibyo bintu abishyira mu nzu, arabasezerera baragenda. Bamaze kugenda, 25 Gehazi arinjira ahagarara imbere ya shebuja. Elisa aramubaza ati: “Geha, uvuye he?” Gehazi aramusubiza ati: “Databuja, nta ho nigeze njya.”+ 26 Elisa aramubwira ati: “Ese umutima wanjye ntiwari kumwe nawe igihe wa mugabo yavaga mu igare rye aje ngo muhure? Ese iki ni cyo gihe cyo gufata ifeza, cyangwa imyenda, cyangwa imirima y’imyelayo n’iy’imizabibu, cyangwa intama, cyangwa inka, cyangwa abagaragu, cyangwa abaja?+ 27 Ubwo rero, uzarwara ibibembe+ bya Namani wowe n’abazagukomokaho kugeza iteka ryose.” Gehazi ahita amuva imbere yahindutse umubembe, yahindutse umweru nk’urubura.+