Kuva
8 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Jya kwa Farawo umubwire uti: ‘Yehova aravuze ati: “reka abantu banjye bagende bajye kunkorera.+ 2 Kandi nukomeza kwanga kubareka ngo bagende, ndateza igihugu cyawe cyose icyago cy’ibikeri.+ 3 Uruzi rwa Nili ruzuzura ibikeri kandi bizazamuka byinjire mu nzu yawe no mu cyumba uryamamo no ku buriri bwawe no mu mazu y’abagaragu bawe no ku bantu bawe no mu mafuru yawe no mu byo uponderamo imigati.+ 4 Ibikeri bizazamuka bikujyeho, bijye no ku bantu bawe no ku bagaragu bawe bose.”’”
5 Nyuma yaho Yehova abwira Mose ati: “Ubwire Aroni uti: ‘fata inkoni yawe urambure ukuboko kwawe hejuru y’inzuzi, imiyoboro y’amazi ya Nili n’ibidendezi maze uzamure ibikeri bikwire mu gihugu cya Egiputa hose.’” 6 Nuko Aroni arambura ukuboko kwe hejuru y’amazi ya Egiputa maze ibikeri bitangira kuzamuka bikwira hose mu gihugu cya Egiputa. 7 Abatambyi bakora iby’ubumaji na bo bakora nk’ibyo, bakoresheje ubumaji bwabo, bateza ibikeri mu gihugu cya Egiputa.+ 8 Hanyuma Farawo ahamagara Mose na Aroni arababwira ati: “Mwinginge Yehova ankize ibi bikeri, abikize n’abantu banjye,+ kuko noneho niteguye kureka abo bantu bakagenda, bakajya gutambira Yehova igitambo.” 9 Nuko Mose abwira Farawo ati: “Ngaho noneho mbwira igihe nzinginga ngusabira wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe kugira ngo ibikeri bikuveho, bive no mu mazu yawe. Mu Ruzi rwa Nili ni ho honyine bizasigara.” 10 Aramubwira ati: “Ni ejo.” Mose aramusubiza ati: “Bizaba nk’uko ubivuze kugira ngo umenye ko nta wundi uhwanye na Yehova Imana yacu.+ 11 Ibikeri bizakuvaho, bive ku mazu yawe, ku bagaragu bawe no ku bantu bawe. Mu ruzi rwa Nili ni ho honyine bizasigara.”+
12 Nuko Mose na Aroni bava kwa Farawo maze Mose yinginga Yehova ngo akize Farawo ibikeri yari yamuteje.+ 13 Hanyuma Yehova akora ibyo Mose amusabye, bya bikeri bitangira gupfira mu mazu, mu mbuga no mu mirima. 14 Nuko abantu barunda ibyo bikeri biba byinshi maze igihugu kiranuka. 15 Farawo abonye ko akize icyo cyago arinangira,+ ntiyabumvira nk’uko Yehova yari yarabivuze.
16 Yehova abwira Mose ati: “Bwira Aroni uti: ‘zamura inkoni yawe ukubite umukungugu wo hasi, urahinduka imibu* ikwire mu gihugu cya Egiputa hose.’” 17 Nuko babigenza batyo. Aroni arambura ukuboko akubitisha inkoni ye umukungugu wo hasi, maze imibu ijya ku bantu no ku matungo. Umukungugu wo hasi wose uhinduka imibu, ikwira mu gihugu cya Egiputa hose.+ 18 Abatambyi bakora iby’ubumaji na bo bagerageza kuzana imibu bakoresheje ubumaji bwabo+ ariko birabananira. Imibu ijya ku bantu no ku matungo. 19 Nuko abo batambyi bakora iby’ubumaji babwira Farawo bati: “Ni imbaraga z’Imana*+ zibikoze!” Ariko nk’uko Yehova yari yarabivuze, Farawo akomeza kwinangira ntiyabumvira.
20 Hanyuma Yehova abwira Mose ati: “Uzinduke kare mu gitondo uhagarare imbere ya Farawo. Ari bube agiye ku ruzi rwa Nili. Umubwire uti: ‘Yehova aravuze ati: “reka abantu banjye bagende bajye kunkorera. 21 Ariko nutareka abantu banjye ngo bagende, ndaguteza amasazi aryana cyane* wowe n’abagaragu bawe n’abantu bawe, ajye no mu mazu yawe. Ayo masazi azuzura mu mazu yose yo muri Egiputa no ku butaka, 22 kandi uwo munsi akarere k’i Gosheni abantu banjye batuyemo nzagatandukanya n’ahandi, ku buryo nta sazi n’imwe muri izo izagerayo,+ kugira ngo umenye ko njyewe Yehova ndi muri iki gihugu.+ 23 Nzatandukanya abantu banjye n’abantu bawe. Icyo kimenyetso kizaba ejo.”’”
24 Nuko Yehova abigenza atyo. Amasazi menshi aryana cyane atangira kwinjira mu mazu ya Farawo, mu mazu y’abagaragu be no mu gihugu cyose cya Egiputa.+ Ayo masazi yangiza igihugu cyose.+ 25 Amaherezo Farawo ahamagara Mose na Aroni arababwira ati: “Mugende mutambire Imana yanyu igitambo, ariko mubikorere muri iki gihugu.” 26 Ariko Mose aramubwira ati: “Ntibikwiriye ko tubigenza dutyo, kuko Abanyegiputa barakara cyane+ babonye ibitambo tugiye gutambira Yehova Imana yacu. Ese Abanyegiputa babonye ibitambo tugiye gutamba ntibarakara cyane, bakadutera amabuye? 27 Tuzajya mu butayu ahantu h’urugendo rw’iminsi itatu, dutambireyo Yehova Imana yacu igitambo nk’uko yabitubwiye.”+
28 Farawo arabasubiza ati: “Nzabareka mugende mutambire Yehova Imana yanyu igitambo mu butayu, gusa ntimuzajye kure. Ngaho nimumunyingingire.”+ 29 Nuko Mose aravuga ati: “Dore mvuye imbere yawe kandi rwose ndakwingingira Yehova. Ejo ya masazi azava kuri wowe Farawo no ku bagaragu bawe no ku bantu bawe. Ariko ntiwongere kutubeshya ngo wange ko Abisirayeli bajya gutambira Yehova igitambo.”+ 30 Hanyuma Mose ava imbere ya Farawo, maze yinginga Yehova.+ 31 Yehova akora ibyo Mose amusabye, ya masazi manini kandi aryana cyane ava kuri Farawo no ku bagaragu be no ku bantu be, ntihasigara isazi n’imwe. 32 Icyo gihe na bwo Farawo yanga kumva,* ntiyareka abo bantu ngo bagende.