Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iririmbwa mu njyana yitwa “imparakazi yo mu rukerera.” Ni indirimbo ya Dawidi.
22 Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?+
Kuki uri kure yanjye ntuntabare,
Kandi ntiwumve uko ngutakira?+
2 Mana yanjye, ku manywa nkomeza kuguhamagara ntiwitabe.+
Nijoro na bwo sinceceka.
Abisirayeli bose baragusingiza.
4 Ba sogokuruza barakwiringiye.+
Barakwiringiye, nawe ukomeza kubakiza.+
5 Baragutakiye maze bararokoka ntibagira icyo baba.
Barakwiringiye kandi ntiwabatengushye.*+
8 “Dore yiringiye Yehova, ngaho se namurokore!
Namukize niba amukunda!”+
10 Ni wowe wanyitayeho nkivuka.
Uhereye igihe naviriye mu nda ya mama, ni wowe Mana yanjye.
12 Abanzi benshi barankikije.+
Bameze nk’ibimasa bifite imbaraga byo mu karere k’i Bashani.+
Bameze nk’intare itanyagura inyamaswa yafashe kandi itontoma.*+
14 Imbaraga zanjye zigenda zinshiramo nk’uko umuntu asuka amazi agashira,
Kandi amagufwa yanjye yose yaratandukanye.
Umutima wanjye wabaye nk’igishashara.*+
Nacitse intege.+
15 Nta mbaraga ngifite. Meze nk’ikibumbano cyamenetse.+
16 Abanzi banjye barankikije.+
Bameze nk’imbwa z’inkazi.+
Bafashe ibiganza byanjye n’ibirenge byanjye barabikomeza nk’intare ifashe inyamaswa igiye kurya.+
17 Amagufwa yanjye yose aragaragara ku buryo nshobora kuyabara.+
Abanzi banjye baranyitegereza ntibankureho amaso.
19 Ariko wowe Yehova, ntugume kure yanjye.+
Ni wowe umpa imbaraga, banguka untabare.+
20 Nkiza kugira ngo nticwa n’inkota.
Nkiza abanzi banjye bameze nk’imbwa z’inkazi.+
22 Nzabwira abavandimwe banjye izina ryawe.+
Nzagusingiza ndi aho abagusenga bateraniye.+
23 Mwebwe abatinya Yehova, nimumusingize!
Abakomoka kuri Yakobo mwese, nimumuheshe icyubahiro!+
Mwebwe abakomoka kuri Isirayeli, nimumutinye cyane,
24 Kuko atigeze yirengagiza imibabaro y’umuntu ukandamizwa cyangwa ngo amurambirwe.+
25 Nzagusingiza ndi kumwe n’abagusenga benshi.+
Ibyo nagusezeranyije nzabikorera imbere y’abagutinya.
26 Abicisha bugufi bazarya bahage.+
Abashaka Yehova bazamusingiza.+
Bazishimira ubuzima iteka ryose.
27 Abatuye ku isi bose bazibuka Yehova kandi bamugarukire.
Imiryango yose yo ku isi izamupfukamira.+
28 Kuko ubwami ari ubwa Yehova.+
Ni we utegeka abantu bo mu bihugu byose.
29 Abakire bo mu isi yose bazarya bishime maze bamupfukamire bamusenge.
Abamanuka bajya mu mva bazamwunamira.
Erega nta n’umwe ushobora kwikiza urupfu!
30 Ababakomokaho bazamukorera.
Ab’igihe kizaza bazabwirwa ibihereranye na Yehova.
31 Bazaza bavuge ibyo gukiranuka kwe,
Babwire abazavuka nyuma ibyo yakoze.