Igitabo cya kabiri cya Samweli
9 Dawidi aravuga ati: “Ese haba hari uwo mu muryango wa Sawuli wasigaye, kugira ngo mugaragarize urukundo rudahemuka kubera Yonatani?”+ 2 Mu rugo rwa Sawuli habaga umugaragu witwaga Siba,+ baramubwira ngo yitabe Dawidi. Nuko umwami Dawidi aramubaza ati: “Ni wowe Siba?” Aramusubiza ati: “Yego mwami!” 3 Umwami aramubaza ati: “Ese haba hari umuntu n’umwe wo mu muryango wa Sawuli wasigaye, kugira ngo mugaragarize urukundo rudahemuka nk’uko Imana ibidusaba?” Siba asubiza umwami ati: “Hari umuhungu wa Yonatani ukiriho, wamugaye ibirenge.”+ 4 Umwami aramubaza ati: “Aba he?” Siba asubiza umwami ati: “Aba i Lodebari kwa Makiri+ umuhungu wa Amiyeli.”
5 Umwami Dawidi ahita yohereza abantu bajya kumuzana, bamukura i Lodebari kwa Makiri umuhungu wa Amiyeli. 6 Mefibosheti umuhungu wa Yonatani, umuhungu wa Sawuli, ageze imbere ya Dawidi ahita apfukama akoza umutwe hasi. Dawidi aramuhamagara ati: “Mefiboshe!” Aritaba ati: “Karame mwami!” 7 Dawidi aramubwira ati: “Witinya, kuko nzakugirira neza+ mbikoreye papa wawe Yonatani. Nzagusubiza imirima yose ya sogokuru wawe Sawuli kandi igihe cyose uzajya urira ku meza yanjye.”*+
8 Mefibosheti aramwunamira, aravuga ati: “Nkanjye umugaragu wawe, mfite akahe gaciro ku buryo wanyitaho? Ndi intumbi y’imbwa!”+ 9 Umwami ahamagara Siba, umugaragu wa Sawuli, aramubwira ati: “Ibyari ibya Sawuli n’umuryango we byose mbihaye umwuzukuru we.+ 10 Wowe n’abahungu bawe n’abagaragu bawe mujye muhinga imirima ya Mefibosheti, ibyo musaruye bibe ibyo gutunga abana be. Ariko Mefibosheti we, ni ukuvuga umwuzukuru wa Sawuli, igihe cyose azajya arira ku meza yanjye.”+
Siba yari afite abahungu 15 n’abagaragu 20.+ 11 Siba abwira umwami ati: “Mwami, ibyo untegetse nzabikora.” Nuko Mefibosheti akajya arira ku meza ya Dawidi nk’umwana w’umwami. 12 Icyo gihe Mefibosheti yari afite umuhungu ukiri muto witwaga Mika.+ Kandi abo mu rugo rwa Siba bose bari abagaragu ba Mefibosheti. 13 Mefibosheti yabaga i Yerusalemu, kuko igihe cyose yariraga ku meza y’umwami.+ Yari yaramugaye ibirenge.+