Zaburi
Indirimbo ya Asafu.+
Ntukomeze kurebera nta cyo uvuga, cyangwa ngo witurize.
2 Dore abanzi bawe barivumbagatanyije.+
Abakwanga bagaragaza ubwibone.
3 Bajya inama mu ibanga bagapanga imigambi mibi y’amayeri yo kugirira nabi abantu bawe,
Bakagambanira abantu bawe b’agaciro kenshi.
4 Baravuze bati: “Nimuze tubakureho bose ntibakomeze kubaho,+
Kugira ngo izina rya Isirayeli ritazongera kwibukwa.”
5 Bishyira hamwe bakajya inama y’icyo bakora.
Bagirana isezerano ryo kukurwanya.+
6 Abo ni Abedomu, Abishimayeli, Abamowabu,+ abakomoka kuri Hagari,+
8 Ashuri+ na yo yifatanyije na bo.
Bashyigikiye abakomoka kuri Loti.*+ (Sela)
10 Barimburiwe muri Eni-dori.+
Bahindutse ifumbire y’ubutaka.
11 Abakomeye babo ubakorere nk’ibyo wakoreye Orebu na Zebu,+
N’abatware babo bose ubakorere nk’ibyo wakoreye Zeba na Salumuna,+
12 Kuko bavuze bati: “Nimuze twigarurire igihugu Imana ituyemo.”
13 Mana yanjye, ubagire nk’ibyatsi bitwarwa n’umuyaga,+
Bamere nk’ibikenyeri byumye bihuhwa n’umuyaga.
14 Ubagire nk’umuriro utwika ishyamba,
Bamere nk’umuriro mwinshi utwika imisozi,+
15 Kugira ngo ubakurikize umuyaga wawe mwinshi,+
Kandi ubateze umuyaga ukaze utume bagira ubwoba bwinshi.+
16 Yehova, utume bagira ikimwaro,
Kugira ngo bambaze izina ryawe.
17 Baragakorwa n’isoni bahorane ubwoba,
Bamware kandi barimbuke.