Ubutumwa bwiza bwanditswe na Mariko
6 Nuko avayo ajya mu karere k’iwabo,+ abigishwa be na bo bajyana na we. 2 Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isinagogi.* Abantu benshi mu bamwumvaga baratangara, baravuga bati: “Ibi bintu byose uyu muntu yabivanye he?+ None se kuki uyu muntu yahawe ubu bwenge bwose kandi kuki akora ibitangaza bingana bitya?+ 3 Uyu si wa mubaji+ umuhungu wa Mariya?+ Barumuna be si Yakobo+ Yozefu, Yuda na Simoni?+ Bashiki be ntiduturanye?” Nuko ibyo bituma batamwemera. 4 Ariko Yesu arababwira ati: “Ni ukuri umuhanuzi ahabwa icyubahiro ahandi hose, uretse mu karere k’iwabo, muri bene wabo no mu rugo rwe.”+ 5 Ibyo byatumye atahakorera ibitangaza byinshi. Icyakora yakijije abantu bake bari barwaye abarambitseho ibiganza. 6 Ariko yatangajwe n’ukuntu babuze ukwizera. Nuko azenguruka mu midugudu yo muri ako karere yigisha.+
7 Hanyuma ahamagara za ntumwa 12, azituma ari ebyiri ebyiri+ kandi aziha ubushobozi bwo kwirukana abadayimoni.+ 8 Nanone abategeka kutagira icyo bitwaza ku rugendo uretse inkoni yonyine. Abasaba kutitwaza umugati, udufuka bashyiramo ibyo bazarya bari ku rugendo cyangwa udufuka batwaramo amafaranga,*+ 9 ahubwo bakambara inkweto gusa kandi ntibitwaze imyenda ibiri.* 10 Arongera arababwira ati: “Inzu yose muzajya mwinjiramo, mujye muyigumamo kugeza igihe muzavira muri ako gace.+ 11 Ahantu hose batazabakira cyangwa ngo babatege amatwi, nimuvayo muzakunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu* kugira ngo bibabere ubuhamya.”+ 12 Nuko baragenda babwiriza abantu kugira ngo bihane.+ 13 Birukanaga abadayimoni benshi+ kandi bagasiga abarwayi benshi amavuta, bakabakiza.
14 Nuko Umwami Herode arabyumva, kubera ko Yesu yari amaze kumenyekana ahantu hose. Wasangaga abantu bavuga bati: “Yohana Umubatiza yazutse none ari gukora ibitangaza.”+ 15 Ariko abandi bo baravugaga bati: “Ni Eliya.” Abandi bo bakavuga bati: “Ni umuhanuzi umeze nk’abandi bahanuzi ba kera.”+ 16 Ariko Herode abyumvise aravuga ati: “Uwo ni Yohana wa wundi naciye umutwe. Yarazutse!” 17 Herode yari yaratumye abantu bafata Yohana baramuboha bamushyira muri gereza, bitewe na Herodiya wari umugore w’umuvandimwe we Filipo. Herode yari yaramutwaye amugira umugore we.+ 18 Yohana yahoraga abwira Herode ati: “Amategeko ntiyemera ko utwara umugore w’umuvandimwe wawe.”+ 19 Ibyo byatumye Herodiya agirira inzika Yohana ashaka no kumwica, ariko ntiyabishobora. 20 Herode yatinyaga Yohana, kuko yari azi ko ari umukiranutsi, akaba n’umuntu utinya Imana.+ Ni yo mpamvu yamurindaga. Igihe cyose yamaraga kumva ibyo avuga yaburaga uko amugenza. Icyakora yakomezaga kumutega amatwi yishimye.
21 Ariko umunsi umwe Herodiya abona uburyo bwo kwica Yohana. Icyo gihe Herode yari yizihije isabukuru y’ivuka rye+ maze atumira abayobozi bakomeye, abakuru b’ingabo n’abayobozi bo muri Galilaya yose, abategurira ifunguro rya nimugoroba.+ 22 Nuko umukobwa wa Herodiya araza arabyina, ashimisha Umwami Herode n’abari bicaranye na we.* Herode abwira uwo mukobwa ati: “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.” 23 Ndetse aramurahira ati: “Icyo unsaba cyose ndakiguha, niyo cyaba icya kabiri cy’ubwami bwanjye.” 24 Nuko uwo mukobwa arasohoka ajya kubaza mama we ati: “Nsabe iki?” Mama we aramusubiza ati: “Saba umutwe wa Yohana Umubatiza.” 25 Ako kanya ahita asubira aho umwami yari ari, amubwira icyo yifuza. Aramubwira ati: “Ndashaka ko nonaha umpa umutwe wa Yohana Umubatiza ku isahani.”+ 26 Nubwo ibyo byababaje umwami cyane, yamwemereye ibyo yari yamusabye bitewe n’uko yari yabirahiriye, kandi akaba yari ari kumwe n’abo yari yatumiye. 27 Nuko ako kanya Herode ahita yohereza umusirikare wamurindaga, amutegeka kumuzanira umutwe wa Yohana. Aragenda asanga Yohana muri gereza amuca umutwe, 28 awuzana ku isahani, awuhereza uwo mukobwa, uwo mukobwa na we awushyira mama we. 29 Abigishwa ba Yohana babyumvise baraza batwara umurambo we, bajya kuwushyingura.
30 Nuko intumwa ziteranira imbere ya Yesu, zimubwira ibintu byose zari zakoze n’ibyo zari zigishije.+ 31 Na we arazibwira ati: “Nimuze mwenyine tujye ahantu hiherereye turuhuke ho gato.”+ Icyo gihe hari abantu benshi, bamwe bagenda abandi baza, bigatuma batabona akanya na gato ko kugira icyo barya. 32 Nuko bajya mu bwato bajya ahantu hatari abantu, ari bonyine.+ 33 Ariko hari abantu bababonye bagenda. Abantu benshi bamenye ko yagiye, maze baturuka mu mijyi yose bagenda n’amaguru bariruka babatangayo. 34 Nuko avuye mu bwato abona abantu benshi, yumva abagiriye impuhwe+ kubera ko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri.+ Hanyuma atangira kubigisha ibintu byinshi.+
35 Icyo gihe bwari butangiye kwira, maze abigishwa be baramusanga baramubwira bati: “Ahantu turi nta bantu bahatuye kandi burije.+ 36 Sezerera aba bantu batahe bajye mu giturage no mu midugudu yo hafi aha bihahire ibyokurya.”+ 37 Nuko arabasubiza ati: “Ni mwe mugomba kubaha ibyokurya.” Na bo baramubaza bati: “None se tujye kugura imigati y’amadenariyo* 200 tuyihe abantu bayirye?”+ 38 Arababwira ati: “Mufite imigati ingahe? Nimugende murebe!” Bamaze kureba iyo bafite, baramubwira bati: “Ni itanu n’amafi abiri.”+ 39 Ategeka abantu bose kwigabanya mu matsinda bakicara mu byatsi.+ 40 Nuko bicara hasi mu matsinda y’abantu 100, n’ay’abantu 50. 41 Afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba mu ijuru arasenga,+ amanyagura ya migati ayiha abigishwa be kugira ngo na bo bayihe abantu. Na ya mafi abiri arayabagabanya bose. 42 Nuko bose bararya barahaga. 43 Batoragura ibice by’imigati bisigaye, byuzura ibitebo 12 udashyizemo amafi.+ 44 Abariye imigati bose hamwe bari abagabo 5.000.
45 Nuko ako kanya ahita ategeka abigishwa be kurira ubwato, bakamubanziriza ku nkombe yo hakurya ahagana i Betsayida, mu gihe we yari agisezerera abantu.+ 46 Hanyuma amaze kubasezeraho, ajya ku musozi gusenga.+ 47 Byari bimaze kuba nijoro kandi ubwato bwari bugeze mu nyanja hagati, ariko we yari wenyine ku musozi.+ 48 Nuko abonye ko bari gutwara ubwato bibagoye cyane kubera ko umuyaga wari ubaturutse imbere, aza abasanga. Icyo gihe bwendaga gucya.* Aza agenda hejuru y’inyanja, ariko asa n’ushaka kubacaho. 49 Bamubonye agenda hejuru y’inyanja baravuga bati: “Turabonekewe!” Nuko barasakuza cyane, 50 kuko bose bamubonye bakagira ubwoba bwinshi. Ariko ako kanya avugana na bo arababwira ati: “Nimuhumure ni njye! Ntimugire ubwoba.”+ 51 Yurira ubwato abasangamo maze umuyaga uratuza. Ibyo bituma batangara cyane, 52 kuko nta somo bari baravanye kuri cya gitangaza yakoze igihe yatuburaga imigati itanu. Kugeza icyo gihe bari batarasobanukirwa.
53 Nuko ubwato bubageza i Genesareti, maze babusiga hafi aho.+ 54 Ariko bakiva mu bwato abantu baramumenya. 55 Biruka bajya hirya no hino muri ako karere, bazana abarwayi ku dutanda, babajyana aho bumvise ko Yesu ari. 56 Aho yageraga hose, haba mu midugudu, mu mijyi cyangwa mu giturage, abantu bashyiraga abarwayi mu masoko, bakamwinginga ngo abareke gusa bakore ku dushumi tw’umwenda we.+ Kandi abadukoragaho bose barakiraga.