Ubutumwa bwiza bwanditswe na Yohana
2 Nuko ku munsi wa gatatu, i Kana muri Galilaya haba ubukwe, kandi na mama wa Yesu yari ahari. 2 Yesu n’abigishwa be na bo bari batumiwe muri ubwo bukwe.
3 Divayi imaze gushira, mama wa Yesu aramubwira ati: “Nta divayi bafite.” 4 Ariko Yesu aramubwira ati: “Ese njye nawe ibyo biratureba?* Igihe cyanjye cyo kwimenyekanisha ntikiragera.” 5 Mama we abwira abatangaga divayi ati: “Icyo ababwira cyose mugikore.” 6 Icyo gihe hari ibibindi bitandatu by’amazi bikozwe mu mabuye, byabaga biri aho nk’uko byasabwaga n’umugenzo w’Abayahudi wo kwiyeza,*+ buri kibindi kikaba cyarashoboraga kujyamo litiro ziri hagati ya 44 na 66.* 7 Yesu arababwira ati: “Ibyo bibindi nimubyuzuze amazi.” Nuko barabyuzuza, biruzura neza. 8 Hanyuma arababwira ati: “Ngaho nimudaheho mushyire uhagarariye ubukwe.” Nuko baramushyira. 9 Uwari uhagarariye ubukwe asogongera kuri ayo mazi yari yahindutse divayi, ariko ntiyari azi aho yaturutse. (Nyamara abatangaga divayi bo bari bahazi kuko ari bo bari bavomye ayo mazi.) Nuko ahamagara umukwe. 10 Aramubwira ati: “Abandi bantu bose babanza gutanga divayi nziza, hanyuma abantu bamara gusinda akaba ari bwo bazana itaryoshye. Ariko wowe, wakomeje kubika* divayi iryoshye kugeza ubu.” 11 Icyo gitangaza Yesu yagikoreye i Kana muri Galilaya. Ni cyo cyabaye igitangaza cya mbere mu bitangaza yakoze. Cyatumye agaragaza ububasha bwe+ kandi abigishwa be baramwizera.
12 Ibyo birangiye, Yesu, mama we, abavandimwe be+ n’abigishwa be baramanuka bajya i Kaperinawumu,+ ariko ntibamarayo iminsi myinshi.
13 Icyo gihe Pasika+ y’Abayahudi yari yegereje. Nuko Yesu arazamuka ajya i Yerusalemu. 14 Ajya mu rusengero asangamo abagurishaga inka, intama n’inuma+ n’abari bicaye bavunja amafaranga. 15 Nuko aboha ikiboko mu migozi, maze abirukana mu rusengero bose hamwe n’intama n’inka zabo, kandi anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga amafaranga, yubika n’ameza yabo.+ 16 Hanyuma abwira abagurishaga inuma ati: “Mukure ibi bintu hano! Inzu ya Papa wo mu ijuru mureke kuyihindura inzu y’ubucuruzi!”*+ 17 Abigishwa be bibuka ko handitswe ngo: “Ishyaka mfitiye inzu yawe ni ryinshi cyane.”+
18 Hanyuma Abayahudi baramubaza bati: “Ngaho twereke ikimenyetso+ kitwemeza ko ufite uburenganzira bwo gukora ibintu nk’ibi?” 19 Yesu arabasubiza ati: “Musenye uru rusengero, nanjye nzarwubaka mu minsi itatu.”+ 20 Nuko Abayahudi baramubwira bati: “Uru rusengero rwubatswe mu myaka 46, none ngo wowe uzarwubaka mu minsi itatu?” 21 Ariko urusengero yavugaga rwerekezaga ku mubiri we.+ 22 Igihe yari amaze kuzuka, abigishwa be bibutse ko ibyo yigeze kubivuga,+ maze bizera ibiri mu Byanditswe bizera n’amagambo Yesu yavuze.
23 Icyakora igihe yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibitangaza yakoraga maze baramwizera. 24 Ariko Yesu we ntiyabizeraga kuko yari abazi bose. 25 Ntiyari akeneye ko hagira umubwira ibyabo, kuko we ubwe yamenyaga ibiri mu mitima y’abantu.+