Amosi
9 Nabonye Yehova+ ari hejuru y’igicaniro arambwira ati: “Kubita umutwe w’inkingi, maze fondasiyo inyeganyege, inkingi zose uzice imitwe. Abantu basigaye nzabicisha inkota. Nta n’umwe muri bo uzashobora guhunga, kandi uzagerageza gutoroka ntazabishobora.+
Nibazamuka ngo bajye mu kirere,
Nzabamanurayo.
Nibajya kwihisha kure hasi mu nyanja,
Nzategeka inzoka igende ibarireyo.
4 Abanzi babo nibabajyana mu kindi gihugu ku ngufu,
Nzategeka ko abantu bo muri icyo gihugu babicisha inkota.+
Nzabahangaho amaso yanjye mbagirire nabi, aho kubagirira neza.+
5 Umwami w’Ikirenga, Yehova nyiri ingabo, ni we ukora ku gihugu kigahungabana.
Abaturage bose bakirimo,+ bazagira agahinda barire cyane.+
Nanone igihugu cyose kizuzura nk’uko Nili yo muri Egiputa yuzura,
Maze ikongera ikagabanuka.+
6 ‘Uwubaka esikariye* zo mu ijuru
N’inzu ye akayubaka hejuru y’isi,
Agahamagara amazi y’inyanja
Kugira ngo ayagushe ku isi,+
Yehova ni ryo zina rye.’+
7 Yehova arabaza ati: ‘mwa Bisirayeli mwe, ese kuri njye ntimumeze nk’abakomoka kuri Kushi?
Ese sinakuye Abisirayeli mu gihugu cya Egiputa,+
Ngakura Abafilisitiya i Kirete+ na Siriya nkayikura i Kiri?’+
8 Yehova aravuze ati: ‘njyewe Yehova Umwami w’Ikirenga mpanze amaso ubwami bw’abanyabyaha,
Kandi nzaburimbura ku isi.+
Icyakora sinzarimbura burundu abakomoka kuri Yakobo.’+
9 ‘Dore itegeko ntanze:
Nzatatanyiriza mu bindi bihugu abakomoka kuri Isirayeli,+
Nk’uko umuntu azunguza akayunguruzo,
Ntihagire akabuye kagwa hasi.
10 Abanyabyaha bo mu bantu banjye
Baribwira bati: “Nta cyo tuzaba. Nta byago bizatugeraho.” Nyamara bazicishwa inkota.’
Nzarivugurura,
Ndyubake rimere nk’uko ryari rimeze kera.+
12 Ibyo bizatuma abantu banjye bigarurira Abedomu basigaye,+
Kandi bigarurire ibihugu byose byitirirwa izina ryanjye.’ Uko ni ko Yehova ukora ibyo byose avuga.
13 Yehova aravuze ati: ‘Dore igihe kizagera,
Maze abantu bajye batangira guhinga abandi bagisarura,
Kandi batangire gutera imyaka abandi bakenga imizabibu.+
Divayi nshya izaba ari nyinshi cyane.+
Izaba iri ku misozi no ku dusozi twose.+
14 Nzagarura abantu banjye ari bo Bisirayeli bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu.+
Bazubaka imijyi yari yarahindutse amatongo maze bayituremo.+
15 “‘Nzabatuza ku butaka bwabo, bahagume.
Ntibazongera kuvanwa mu gihugu nabahaye.’+
Uko ni ko Yehova Imana yanyu avuze.”