Indirimbo ya Salomo
2 “Njye mbona meze nk’akarabo ko mu gasozi.
Meze nk’akarabo ko mu kibaya.”*+
2 “Umukobwa nakunze iyo ari mu bandi bakobwa,
Aba ameze nk’akarabo keza kari mu mahwa.”
3 “Umukunzi wanjye iyo ari mu bandi basore,
Aba ameze nk’igiti cya pome kiri mu biti byo mu ishyamba.
Mba nifuza cyane kwicara munsi y’igicucu cye,
Maze imbuto ze zikandyohera.
4 Yanjyanye mu nzu y’ibirori,
Kandi abantu bose biboneraga ko ankunda.
Muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.+
8 Uzi ko numvise ijwi ry’umukunzi wanjye!
Dore nguwo araje!
Aje azamuka imisozi, yiruka ku dusozi.
9 Umukunzi wanjye ameze nk’ingeragere* cyangwa impara zikiri nto.+
Dore ahagaze inyuma y’urukuta,
Arebera mu madirishya,
Arungurukira mu myenge y’idirishya.
10 Umukunzi wanjye aranshubije maze arambwira ati:
‘Mukobwa nkunda, mwiza wanjye,
Haguruka uze tugende.
11 Dore igihe cy’imvura kirarangiye,
Imvura yagwaga yarashize.
13 Imbuto za mbere z’umutini na zo zimaze guhisha.+
Imizabibu yazanye indabo, kandi impumuro yayo yakwiriye hose.
Mukobwa nakunze, mwiza wanjye,
Haguruka uze tugende.
14 Kanuma kanjye, sohoka uve mu rutare,+
Uve mu bihanamanga,
Maze nkubone kandi numve ijwi ryawe,+
Kuko ijwi ryawe ari ryiza cyane kandi uteye neza rwose.’”+
Mudufatire ibyo bibwana by’ingunzu byangiza imizabibu,
Kuko imizabibu yacu yazanye indabo.”
16 “Umukunzi wanjye ni uwanjye kandi nanjye ndi uwe.+
Aragira umukumbi+ ahantu hari indabo nziza.+
17 Mukunzi wanjye, gira vuba ugaruke,
Mbere y’akayaga ka nimugoroba n’igicucu kitararenga.
Umere nk’ingeragere+ cyangwa impara zikiri nto,+ ziri ku misozi iri hagati yacu.