Ibyahishuriwe Yohana
10 Nuko mbona undi mumarayika ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye ibicu, kandi ku mutwe we hari umukororombya. Mu maso he hasaga n’izuba,+ amaguru ye* ameze nk’inkingi z’umuriro. 2 Yari afite mu ntoki umuzingo muto urambuye. Nuko akandagiza ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, ariko ikirenge cye cy’ibumoso agikandagiza ku butaka, 3 maze avuga mu ijwi riranguruye, ku buryo wagira ngo ni intare iri gutontoma.*+ Aranguruye ijwi, humvikana amajwi y’inkuba+ zirindwi.
4 Igihe numvaga amajwi y’izo nkuba zirindwi, nari ngiye kwandika ibyo ziri kuvuga ariko numva irindi jwi rivuye mu ijuru+ rigira riti: “Ibyo izo nkuba zirindwi zimaze kuvuga ubigire ibanga* kandi ntubyandike.” 5 Hanyuma wa mumarayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka, azamura ukuboko kwe kw’iburyo agutunga mu ijuru. 6 Nuko arahira Uhoraho iteka ryose+ ari na we waremye ijuru n’ibiririmo, isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo,+ agira ati: “Igihe cyo gutegereza kirarangiye. 7 Ahubwo igihe umumarayika wa karindwi+ azaba agiye kuvuza impanda* ye,+ ibanga ryera+ rizaba risohoye. Iryo banga ni ryo Imana yatangarije abagaragu bayo b’abahanuzi+ riba ubutumwa bwiza.”
8 Nuko rya jwi numvise riturutse mu ijuru+ ryongera kuvugana nanjye. Rirambwira riti: “Genda ufate umuzingo urambuye uri mu ntoki z’umumarayika uhagaze ku nyanja no ku butaka.”+ 9 Hanyuma ndagenda nsanga uwo mumarayika, musaba uwo muzingo muto. Arambwira ati: “Wufate uwurye.+ Mu kanwa uri bukuryohere nk’ubuki ariko uri bukurye mu nda.” 10 Nuko mfata uwo muzingo wari mu ntoki z’umumarayika ndawurya.+ Mu kanwa wari uryohereye nk’ubuki,+ ariko umaze kungera mu nda utangira kundya. 11 Hanyuma numva ijwi rimbwira riti: “Ugomba kongera guhanurira abantu bo mu bihugu bitandukanye, bavuga indimi zitandukanye, hamwe n’abami benshi.”