Abalewi
18 Yehova akomeza kubwira Mose ati: 2 “Vugana n’Abisirayeli ubabwire uti: ‘ndi Yehova Imana yanyu.+ 3 Ntimuzakore nk’ibyo abo mu gihugu cya Egiputa mwahozemo bakora, kandi ntimugakore ibyo abo mu gihugu cy’i Kanani mbajyanyemo+ bakora. Ntimuzakurikize amategeko yabo. 4 Muzakurikize amabwiriza yanjye kandi mwumvire amategeko yanjye, muyubahirize.+ Ndi Yehova Imana yanyu. 5 Muzakomeze kumvira amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye, kuko umuntu uzayakurikiza azabeshwaho na yo.+ Ndi Yehova.
6 “‘Ntihazagire umuntu wo muri mwe wegera mwene wabo wa bugufi ngo bagirane imibonano mpuzabitsina.+ Ndi Yehova. 7 Ntukagirane imibonano mpuzabitsina na papa wawe cyangwa mama wawe. Uwo ni mama wawe. Ntukagirane na we imibonano mpuzabitsina.
8 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umugore wa papa wawe.+ Ibyo byasuzuguza papa wawe.
9 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina na mushiki wawe, yaba uwo muhuje papa cyangwa uwo muhuje mama, mwaba mwaravukiye mu rugo rumwe cyangwa yaravukiye ahandi.+
10 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umukobwa w’umuhungu wawe cyangwa uw’umukobwa wawe. Ni mwene wanyu wa bugufi. Kugirana na we imibonano mpuzabitsina byagusuzuguza.
11 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umukobwa w’umugore wa papa wawe, ni mushiki wawe kuko yabyawe na papa wawe.
12 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina na mushiki wa papa wawe. Ni mwene wabo wa bugufi.+
13 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina na nyoko wanyu,* kuko ari mwene wabo wa bugufi wa mama wawe.
14 “‘Ntugasuzuguze umuvandimwe wa papa wawe ngo ugirane imibonano mpuzabitsina n’umugore we. Ni umugore wa so wanyu.+
15 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umukazana wawe.+ Ni umugore w’umuhungu wawe. Ntukagirane na we imibonano mpuzabitsina.
16 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umugore w’umuvandimwe wawe.+ Ibyo byasuzuguza umuvandimwe wawe.
17 “‘Ntuzagirane imibonano mpuzabitsina n’umugore ngo unayigirane n’umukobwa we.+ Ntuzagirane imibonano mpuzabitsina n’umukobwa w’umuhungu we cyangwa uw’umukobwa we. Ni bene wabo ba bugufi. Ibyo ni ukwiyandarika.
18 “‘Igihe umugore wawe akiriho, ntugafate uwo bavukana ngo na we umugire umugore+ maze mugirane imibonano mpuzabitsina, kuko byatuma buri wese agirira undi ishyari.
19 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umugore uri mu mihango.+
20 “‘Ntukagirane imibonano mpuzabitsina n’umugore wa mugenzi wawe kuko byatuma uba umuntu wanduye.*+
21 “‘Ntukagire umwana wawe utambira Moleki.*+ Ntukanduze izina ry’Imana yawe bigeze aho.+ Ndi Yehova.
22 “‘Umugabo ntakagirane imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo.*+ Ibyo ni ibintu bibi cyane.
23 “‘Umugabo ntakagirane imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa kuko byatuma aba umuntu wanduye. Kandi n’umugore ntakagirane imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa.+ Ibyo bitandukanye n’ibyo imibiri y’abantu yaremewe.
24 “‘Ntimukagire ikintu na kimwe muri ibyo mwiyandurisha, kuko ibyo ari byo byanduje+ abantu bo mu bihugu ngiye kwirukana imbere yanyu. 25 Ni yo mpamvu igihugu cyabo cyanduye. Nzahana abaturage bacyo bitewe n’icyaha cyabo kandi nzabirukana+ muri icyo gihugu. 26 Muzakomeze kumvira amabwiriza yanjye n’amategeko yanjye,+ kandi ntihazagire ikintu na kimwe muri ibyo bintu bibi cyane mukora, yaba Umwisirayeli cyangwa umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu.+ 27 Impamvu ni uko abantu bari batuye muri icyo gihugu mbere yanyu+ bakoze ibyo bintu bibi byose, none icyo gihugu kikaba cyanduye. 28 Ibyo bizatuma mutacyirukanwamo muzira ko mwacyanduje nk’uko abagituyemo mbere yanyu bacyirukanywemo. 29 Nihagira ukora kimwe muri ibyo bintu bibi byose, azicwe. 30 Muzubahirize ibyo mbasaba, mwirinde gukora ibyo bintu bibi byakozwe mbere yanyu,+ kugira ngo bitabanduza. Ndi Yehova Imana yanyu.’”