Yobu
29 Yobu akomeza avuga ati:
2 “Iyaba gusa nari meze nk’uko nari meze mu bihe byashize,
Igihe Imana yari ikindinda!
4 Icyampa nkamera nk’uko nari meze igihe nari nkiri muto kandi mfite imbaraga,
Igihe Imana yari incuti yanjye, kandi iha umugisha urugo rwanjye.+
5 Ishoborabyose yari ikiri kumwe nanjye,
Kandi nari ngifite abana banjye.
7 Najyaga ku irembo ryo hafi y’umujyi,+
Nkicara aho abantu bahurira ari benshi,+
8 Abasore bambona, bakampa inzira banyubashye,*
Ndetse n’abageze mu zabukuru bagahaguruka, bagakomeza guhagarara.+
10 Abanyacyubahiro baracecekaga.
Ntibashoboraga kugira icyo bavuga.
11 Abanyumvaga bose bamvugaga neza,
N’abambonaga bose bakantangira ubuhamya.
14 Buri gihe nakoraga ibyo gukiranuka nk’uko umuntu ahora yambaye imyenda,
Kandi ngahora mparanira ubutabera nk’uko umuntu ahora yambaye ikanzu n’igitambaro kizingirwa ku mutwe.
15 Nayoboraga abafite ubumuga bwo kutabona,
N’abamugaye nkabafasha kugenda.
16 Ni nkaho nari umubyeyi w’abakene,+
Kandi n’abantu tutaziranye narabafashaga kugira ngo urubanza rwabo rucibwe neza.+
17 Nahanganaga n’abagizi ba nabi,+
Nkababuza gukora ibibi kandi ngakiza abo babaga bashaka kugirira nabi.
18 Nakundaga kuvuga nti: ‘nzapfira mu rugo rwanjye,+
Kandi nzabaho iminsi myinshi ingana n’umusenyi wo ku nyanja.
19 Nzamera nk’igiti cyashoye imizi mu mazi,
Amashami yacyo agahora ariho ikime.
20 Abantu bazakomeza kunyubaha,
Kandi imbaraga zanjye ntizizashira.’
21 Abantu bantegaga amatwi, bagategereza icyo ndi buvuge,
Bagaceceka kugira ngo bumve inama mbagira.+
22 Iyo namaraga kuvuga nta cyo barenzagaho,
Kandi amagambo yanjye yabakoraga ku mutima.
23 Bantegerezaga nk’abategereza imvura,
Bakifuza kumva amagambo yanjye nk’uko umuntu yifuza imvura yo mu itumba.*+
24 Narabasekeraga bikabarenga,
Kandi babona mfite akanyamuneza mu maso bikabagarurira icyizere.
25 Narabayoboraga nkaho ndi umutware wabo.